Amag The Black yashyize ahagaragara impamvu 2 abasore badashaka gushaka abagore-AUDIO

Mu gihe muri iki kinyejana umubare  w’abasore bashaka abagore n’abakobwa bashaka abagabo ari bake ugereranyije no mu bihe byahise,Amag The Black avuga ko biterwa n’umuco uri mu rubyiruko wo kwaka avance (ubusambanyi bukorwa n’abari mu rukundo batarashakana) mbere yo gushaka abandi basore bakabitinya ngo abagore bakurikira imitungo.

Image result for amag the Black

Umuraperi Amag The Black uheruka gushyingirwa ndetse akaba yitegura kwibaruka,aganira na Radio Rwanda yavuze ko hari umuco uri mu rubyiruko ndetse urushaho gufata indi ntera ushobora no guca burundu gukora ubukwe. Iyo ngeso ntayindi ngo ni gutanga avance hagati y’abakundana.

Gutanga avance ngo ni uburyo umusore asaba umukobwa bakundana ko babanza gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka ashaka kumva ko abikora neza ndetse ko yasama atari Ingumba.

Amag wamagana iyi ngeso avuga ko biteye umubabaro ku bw’iyi ngeso ko ahanini bigira ingaruka abenshi mu bakobwa bakabyara bakiri bato harimo no kwandura indwara zandurira mu mibonano, abenshi bakanashyingirwa igitaraganya batariteguye rimwe na rimwe bivamo gutandukana vuba.Igitekerezo cy’uyu muhanzi cyibukije uburyo hadasiba kumvikana ubukwe butunguranye bw’abantu bitakekwaga bikarangira babyaye nyuma y’amazi 3 bashyingiwe.

Image result for amag the Black

Amag The Black utaniganwa ijambo,ngo nanone benshi mu basore basigaye batinya gushaka ku bw’imyumvire idahwitse bibwira ko umugore ahanini akurikira umugabo yishakira ubutunzi ntarukundo rukiriho.

KANDAHANO WIYUMVIRE

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *