Amafoto:Uko umuhango wo gushyingura  se wa Ali Kiba wagenze

Umubyeyi wa Ali Kiba witabye Imana mu rukerera rwo ku wa Kane yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu cyubahiro n’abo mu muryango we n’inshuti zabo.

Nk’ibisanzwe mu idini ya Islam  ntabwo umubiri w’umuntu witabye Imana izuba rirenga utarashyingurwa. Ku gicamunsi cy’umunsi cyo kuri uyu wa kane Ali Kiba aherekejwe n’abo mu muryango we  inshuti abahanzi bagenzi be ndetse n’abazi uno muhanzi bashyinguye Saleh Kiba  umubyeyi (Se) wa Ali Kiba witabye Imana azize uburwayi .

Se wa Ali Kiba yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa kane

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane bari buzuye umuhanda ubwo bavaga ku musigiti berekeza ku irimbi. Harimo Minisitiri w’Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo muri Tanzania, Hamisi Kigwangalah.

Ali Kiba yari afite agahinda ku maso

Abifatanyije na Alikiba bari benshi cyane
Agahinda kari kenshi ku bazi uyu mubyeyi

Abifatanyije na King Kiba mu kababaro ni benshi cyane
Uyu mubyeyi yashyunguwe i Dar Es Salaam
Ali Kiba hagati mu baturage

Ali Kiba asigaranye nyina gusa



One thought on “Amafoto:Uko umuhango wo gushyingura  se wa Ali Kiba wagenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *