AMAFOTO NA VIDEO:Umubano wihariye n’urugwiro hagati y’umunyamakuru Bianca na Mani Martin  bihatse iki?

Mani Martin n’umunyamakuru Bianca baravugwaho umubano wihariye, ku bw’urugwiro n’ibyishimo bakunze kugaragarizanya.

Abakunze gukurikira ibiganiro by’umunyamakuru Bianca n’abahanzi banyuranye,bavuga ko hari umubano wihariye hagati ye n’umuhanzi Mani Martin.

Ahanini ibi byagarutsweho nyuma y’ikiganiro bagiranye Bianca aheruka kugirana na Mani Martin cyaranzwe n’ubwisanzure hagati yabo bombi bishimangirwa n’amagambo y’urukundo aho Bianca yacishagamo akita Mani Martin “Sweetheart” imvugo zikunzwe gukoreshwa hagati y’abakundana.

Ukuri ku mubano hagati y’aba bombi mubikurikirane muri video.

Mani Martin yaherukaga kuvugwa mu rukundo n’umukobwa w’Umuyisilamukazi witwa ‘Hadidja binavugwa ko ashobora kumutera guhindura idini akava muri ADEPR akayoboka inzira y’Intumwa y’Imana Muhamad.Bianca we amakuru ahwihwiswa ariko tudafitiye gihamya ni uko akundana n’umunyamakuru wakoreraga radio mu mujyi wa Kigali.

Ni iki kihishe inyuma y’umubano wihariye hagati y’Umunyamakuru Bianca na Mani Martin?Ese koko bari mu rukundo?

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *