Amafoto na video by’ubusambanyi bikomanyirije Wema Sepetu

Urukiko rwa Kisutu ruherereye i Dar es Salaam muri Tanzania, rwatanze impapuro zo guta muri yombi umukinnyi wa Filimi, Wema Sepetu.

Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania, ashinjwa gusakaza amashusho y’urukozasoni.

Maira Kasonda ukuriye uru rukiko kuri uyu wa Kabiri niwe wasohoye impapuro zisabira uyu mukobwa gutabwa muri yombi, nyuma yo kumubura mu iburanishwa nk’uko byari biteganyijwe.

Umuhagarariye mu mategeko, Reuben Simwanza avuga ko ari gukora uko ashoboye ngo afashe umukiliya we.

Related image

Ku wa 17 Ukwakira 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania hakwirakwiye amashusho ya Wema Sepetu asomana n’umugabo bari mu buriri.

Related image

Yajyanywe mu rukiko nyuma y’aya mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram asomana n’uyu musore ukomoka mu Burundi bivugwa ko bari basigaye bakundana.

Related image

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *