Amafoto na video by’indirimbo ya “Bombo” ya Nack Jay bishimangira urukundo nyakuri

Mu gihe cy’amezi atanu ntawe umuca iryera,umuhanzi Nack Jay yagarukanye udushya turimo indirimbo nshya “Bombo” ishimangira urukundo nyakuri abantu bakwiye gukundana.

Ni indirimbo iri ku rwego rushimishije bigaragara ko yashowemo amafaranga.Igaragaramo urubyiruko rufite impano zinyuranye by’umwihariko imibyinirire ijyanye n’igihe. Nack Jay kandi agaragara ari kumwe n’umukobwa bagiranye urugwiro bikekakwa ko baba bafitanye umubano wihariye.

Yahamirije Celebzmagazine.com ko yafashe igihe cyo gutekereza kuri muzika ye yiyemeza gukora kinyamwuga.Ati”Nashyize hanze video nziza ndetse mu mpera z’uyu mwaka nanone mfite ibindi bikorwa.Igihe tugezemo ni ugukora byiza bishimisha benshi bizahatana ku isoko mpuzamahanga.Muzika y’uyu munsi mu Rwanda itandukanye n’ahashize harasabwa imbaraga nyinshi.”

Amafoto agaragara muri video

Ihere ijisho video




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *