AMAFOTO: Ali Kiba yakoze igitaramo gikomeye i Burundi

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania Ali Kiba yakoze igitaramo gikomeye mu gihugu cy’u Burundi, cyagaragayemo abandi bahanzi bakunzwe muricyo gihugu Big Fizzo na Lolilo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021 mu gitaramo cyiswe ‘The King Is Back’ cyabereye ku mucanga ku mazi ahazwi nka Miami Beach cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse n’abacyitabiriye batashye bishimye bikomeye kubera ukuntu aba bahanzi bose babaryohereje.

Mu bahanzi barimo Big Fariouz wubatse izina rikomeye muri iki gihugu yasusurukije abakunzi be mu ndirimbo nyinshi ze zakunzwe gusa uyu muhanzi n’ubwo azwiho no kuba ari umuraperi, muri iki gitaramo yibanze ahanini mu njyana ya ’RnB’ ariko anyuzamo akanarapa.

Mu babashije kuhagera bakurikirana iby’umuziki yavuze ko impamvu uyu muhanzi yahisemo kuririmba cyane aruko yari kuba ari kwicira uburyohe bw’igitaramo bitewe n’umuhanzi wari watumiwe ariwe Ali Kiba kuko nawe ubusanzwe aririmba.

Ati: “Kwari kugira Fizzo aryoshe ikirori. Yabona ko akaririmba rap aza kuba arikubihiriza abakunzi b’ikirori kuko yarasanzwe azi uburyo bw’umuhanzi Ali Kiba.’’ Tubibutse ko ariwe wavuyeho Ali Kiba akaba aribwo yahise akurikira. Aho umuhanzi yasabye abakunzi b’umuziki bari bitabiriye kwakira umuhanzi w’umushyitsi wabagendereye [Ali Kiba].

Mu bandi basusurukije abantu bitabiriye igitaramo barimo umuhanzi wabiciye bigacika mu myaka yashize Lolilo waje yambaye nka basirakare abibutsa zimwe mu ndirimbo za cyera.

Lolilo wakunzwe cyane mu gihe cyashize yagaragarijwe urukundo muri iki gitaramo

Mugihe ku rubyiniriro hari habanje kujyaho abahanzi barimo Kilikou, Double Jay bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo cya ‘The King Is Back Concert’.

Umuhanzi Ali Kiba yaje kwakirwa neza n’imbaga yari yabukereye ku mureba, aho indirimbo ze zose kuva kuya mbere kugeza kuya nyuma baririmbanye nawe bigeraho biramurenga. Yanyuzagamo akaririmba indirimbo zatumye amenyekana zirimo ‘Cinderella’

Mu gusoza Ali Kiba ababwira ko nawe nk’umuhanzi agiye gufasha umuziki w’abarundi kuwumenyekanisha mu gihugu cye cya Tanzania.

Ali Kiba akigera ku rubyiniro yakiriwe n’abafana be bikomeye

Abafana ba Ali Kiba bishimiye kongera ku mubona mu gihugu cy’Uburundi

Umuhanzi Ali Kiba yishimiwe bikomeye mu gitaramo cyari cyakubise cyuzuye

Umuhanzi Lolilo yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo

Umuhanzi Big Fizzo yasusurukije abakunzi be arikumwe n’ababyinnyi

Umuhanzi ukiri muto witwa Kirikou nawe yashimishije abitabiriye igataramo

Umuhanzi Double Jay nawe yitabiriye igitaramo cya ‘The King Is Back’

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *