Amafaranga yongeye guhuza Safi na Urban Boys baheruka guteza ishavu batandukana

Nyuma y’umwaka 1 abakunzi ba Urban Boys batashywe n’inkuru mbi yo gutandukana,iyi nshuro bongeye guhuzwa n’akazi aho bazahurira ku rubyiniro mu bitaramo by’iminsi mikuru.

Related image

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi wa The Mane Music Label Badrama yavuze ko amasezerano yagiranye na Urban Boys ari ay’imikoranire y’igihe kirekire, ariko ko ntaho bihuriye n’ibyagiye bivugwa.

Yagize ati “ nahuye na Nizzo Kaboss na Manzi James tuganira kubikora tumaze gukora mu gihe gishize nyuma y’uko Urban Boys ivuyemo umuhungu Safi werekeje muri The Mane, tuganira byinshi cyane bijyanye n’umuziki na byinshi dushobora gukorana n’ibyo dushobora gufashanya, niho haje kuvamo kwemeza amasezerano y’imikoranire y’igihe kirekire mu bikorwa bigiye bitandukanye.”

Ku ikubitiro bimwe mu bikorwa Urban Boys izakorana na The Mane harimo kwitabira igitaramo cyiswe Celebrities Xmas Party kizaba kuri Noheli, ibitaramo bashobora gukorana hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “ icyari kigambiriwe cyane, Urban Boys bagomba kwitabira Celebrities Xmas Party, hakabamo amasezerano ajyanye n’ibitaramo dushobora gukorana, cyane cyane inyuma y’igihugu cy’u Rwanda. Hari ibitaramo turimo gutegura kugirango tuzabiserukanemo na Urban Boys na The Mane nyirizina.”

Uretse ibi bikorwa, Urban Boys na The Mane bazakomeza gukorana nk’uko babyiyemeje. Biranashoboka ko bazitabira ibitaramo byo kuzenguruka igihugu byateguwe na The Mane byiswe ‘The Mane Simbuka Tour’.

N’ubwo The Mane igiye guhuza imikoranire na Urban Boys, birazwi ko Safi Madiba usanzwe afashwa n’iyi kompanyi atarebana neza n’aba basore bamaze imyaka 10 bakorana bakaza gutandukana nabi. Badrama yavuze ko aya makimbirane yabo batagomba kuyinjiza mu kazi.

Abijiwe niba muri ibyo bitaramo, Safi ashobora kuzihuza na Urban Boys bakaririmbana indirimbo bakoranye bakiri batatu mu itsinda, yasubije ko ibyo byaturuka ku bushake bw’abahanzi, ubuyobozi butabyinjiramo.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *