Amafaranga agera kuri 90/💯 ya VUP yakoreshejwe nabi

Bimwe mu bituma umutungo wa leta ukoreshwa nabi harimo n’ubushobozi bucye bw’abanyuzwaho amafaranga nk’uko byagaragaye mu isesengura ryakozwe n’umuryango utari uwa leta Transparency International Rwanda kuko ngo kuba umuntu anyuzwaho amafranga menshi kandi ahembwa macye biragoye ko yayakoresha neza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 2 Ukuboza 2020, ubwo TIR yashyiraga ahagaragara iri sesengura.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Dusengimana Samuel, avuga ko iki kibazo bakizi kandi batangiye kukivugutira umuti.

Dusengimana agira ati: “Nk’uko byagaragaye mu isesengura, umutungo wa leta wakoreshejwe nabi ku kigero cya 90/, aya mafaranga akaba yaraturutse mu byiciro bitandukanye birimo VUP ari nayo yihariye umubare munini ku mafaranga yacunzwe nabi, kutishyura ba rwiyemezamirimo, imitangire y’amasoko n’ibindi.”

Akomeza avuga ko mu gukemura iki kibazo batangiye kuganira n’inzego zitandukanye, zikaba zirimo gufasha abakozi b’uturere kugirango bigishanye hashyirwa imbaraga muri gahunda ya bandebereho, aho nk’abakozi bazi gukora neza iby’icungamutungo mu karere kamwe, bazajya bajya kwigisha abo mu kandi karere baturanye.

Uturere TIR yakoreyemo iri sesengura ni Musanze, Karongi, Gisagara, Rwamagana n’Umujyi wa Kigali.

Annonciata BYUKUSENGE

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *