Amadeni n’imkunga by’abazungu ni iturufu ikomeye yo kongera kwigarurira Afurika kandi niko gutuma buri umwe yisanga mu bucakara.Thomas Sankara

Hashize imyaka myinshi Afurika ibuze imwe mu ntwari zayo ari we Thomas Isidore Noel Sankara wishwe mu 1987.Sankara wari ufite ipeti rya Kapiteni yayoboye Burkina Faso guhera muri Kanama 1983 ageza 1987 ubwo yicwaga,. Mu myaka 4 yayoboye yateje imbere igihugu cye ku buryo bugaragara.

Thomas Isidore Noël Sankara yavukiye ahitwa Yako muri Burkina Faso mu gace kari gatuwe n’abayoboke b’idini ya Isilamu benshi, hari kuwa 21 Ukuboza 1949.

Sankara witabye Imana kuwa 15 Ukwakira 1987 yishwe mu mugambi wateguwe n’inshuti ye Blaise Compaoré, wari ugambiriye kumuhirika ku butegetsi, dore ko ataremeranyaga n’ibitekerezo bye (Sankara).

Hari amwe mu magambo Sankara yagiye avuga yuje ubuhanga ndetse n’ubushishozi dore ko hari abakiyagenderaho kugeza ubu.

1.“Nubwo uharanira impinduramatwara yakwicwa, ntushobora kwica n’ibitekerezo bye.”

2.“Imyenda ni iturufu ikomeye yo kongera kwigarurira Afurika, kandi niko gutuma buri umwe yisanga mu bucakara bw’ubukungu.”

3.“Nshaka ko abantu bazanyibuka nk’umuntu wagize ubuzima bwagiriye abandi akamaro.”

4.“ Igihugu cyacu gitanga umusaruro uhagije kuri twe. Kubera ko tutagendera ku murongo dutegetswe gusabiriza inkunga y’ibiryo. Izi mfashanyo nizo zitubibabamo umuco yo gusabiriza.”

5.“Ntago turwanya iterambere ariko turashaka iterambere ridahonyora uburenganzira bw’abandi.”

6.“Ubusumbane bwakurwaho burundu hashyizweho indi sosiyete nshya aho abagabo n’abagore baba bafite uburenganzira bungana…, bityo abagore batera imbere igihe hakuweho burundu uburyo bwo kubanyunyuza.”

Image result for AMATEKA YA Thomas Sankara

Sankara yagurishije imodoka zo mu bwoko bwa Benz Mercedes z’abaminisitiri asaba ko bose bazajya bakoresha izo mu bwoko bwa Renault 5 zari zihendutse cyane muri Burkina Faso.

Yagabanije imishahara y’abakozi ba Leta bahembwaga neza, harimo n’umushahara we ndetse anabuza ibyo gukoresha abashoferi ba Guverinoma no kugura amatike y’indege yo mu cyiciro cya mbere.

Sankara yasaranganyije ubutaka mu bakene icyo gihe umusaruro w’ingano uva kuri biro 1700 kuri hegitare ugera kuri 3800 kuri hegitare bituma igihugu cyihaza mu biribwa.

Yarwanyije inkunga z’amahanga agira ati “ukugaburira aranakuyobora”.
Mu nama zitandukanye z’Afurika Yunze ubumwe yakunze kugaruka ku bukoloni bushya bugenda bwinjira muri Afurika bunyuze mu bucuruzi bw’Abanyaburayi ndetse n’inkunga.

Umugore wa Sankara, Mariam Sankara, yagize ati “Thomas yari azi uko azereka abaturage be uko bihesha agaciro ndetse no kwishimira uko bari binyuze mu mbaraga zabo, umuhate, kwiyubaha n’umurimo. Ibindi birenga ku mugabo wanjye ni kuvugisha ukuri.”

Sankara yafashe ububiko bw’ibiryo I Ouagadougou bigenerwa abasirikare abuhindura iguriro rya buri wese. Iyi ikaba ari yo “Super Market” yabaye muri Burkina Faso bwa mbere.

Yategetse abakozi ba Leta bose kwitanga umushahara w’ukwezi kumwe ujya mu bikorwa bigamije amajyambere y’abaturage.

Yanze gukoresha kirimatizeri (Air Conditioner) mu biro bye bitewe n’uko yasangaga ibyo ari iby’abaherwe nyamara rubanda nyamwinshi bitabageraho.

Nka Perezida, yagabanije umushahara we w’ukwezi awugeza ku madorari y’Amerika 450 anagumana mu mutungo we imodoka imwe, amagare ane, gitari eshatu na Firigo imwe n’indi yari yaramenetse.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSUSRUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *