Ama G The Black yashyinze ahagaragara inzandiko zitumira mu bukwe

Nyuma y’amagambo yari amaze iminsi avugwa k’umuhanzi Hakizimana Amani ukoresha akazina ka Ama G The Black, bivugwa ko yabayitegura kurushinga n’umukunzi we mushya Uwase Liliane  byabaye impamo aho ubutumire bumwe bwageze kubazitabira ubukwe bukazaba Taliki 24 Ukuboza 2017 buzabera Kicukiro n’ahandi hatandukanye.

AmaG na Liliane bagiye kurushinga.

Ama G The Black nyuma yo kubabaza abantu batandukanye ubwo yatangazaga ko afite ubukwe na Uwase Liliane kandi hari undi mugore witwa Rosine yarafite mbere banabana fitanye n’umwana,ubwo bamwe bibazaga impamvu amutaye mu gihirahiro.

Urupapururo rw’ubutumire rwa Ama G The Black na Liliane

Bamwe bari babifashe nk’igiparu ubwo yabitangazaga mu gitaramo cya Aline Gahongayire ubwo yanashimangiraga ko Aline Gahongayire ariwe uzamubera Marraine we mu bukwe,ariko abari aho bumvaga ko ari ay’amaG, Atari ukuri.

Ama G The Black yakunze guhisha ibi bintu byerekeye ubukwe bwe na Liliane cyane,nyuma bikagenda bimenyekana bamwe bavuga ko abo mu miryango yombi babizi cyane  bidatinze uyu munsi Taliki 2 Ugushyingo 2017 yabyeretse imbaga nyamwinshi.

AmaG avuga ko Aline Gahongayire ariwe Marraine.

Uyu muhanzi w’umuraperi Amag The Black niwe mu bahanzi Nyarwanda utajya uhisha ibintu biba mu buzima busanzwe haba mu mibanire y’abantu n’ahandi ,akunze no gukoresha amagambo akakaye mu ndirimbo ze  aho usanga igitsina gore baba batamwiyumvamo cyane  bitewe n’amabanga yabo ashyirahannze mu butumwa bw’indirimbo.

AmaG avuga ko Taliki 24/12/2017, mu masaha ya mu gitondo saa tatu hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa ibirori bizaber akuRuyenzi munyuba ko ya ‘Chris Guest House, saa cyenda z’amanywa abatumiwe bazakirirwa ahitwaTellavista, Kicukiko mu mujyi wa Kigali.

Hari amakuru yageraga ku Itangazamakuru avuga ko Uwase Liliane na Ama G The Black baba bamaranye hafi amezi 8 babana mu nzu imwe .

 David Mayira-celebzmagazine.com.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *