Ama-G The Black yarahiye kutazatumira mu bukwe uwamubyariye imfura

Mu gihe umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka  Ama-G The Black yitegura ubukwe n’inzandiko z’ubutumire zikaba zaramaze gushyirwa ahagaragara, yamaze gutangaza ko atazatumira umugore bahoze babana ndetse wanamubyariye umwana w’imfura.

Ku mpapuro z’ubutumire  handitseho ko gusaba no gukwa bizaba ku itariki 24 Ukuboza 2017 bikabera ku Ruyenzi ahazwi nka Guest House saa satatu za mu gitondo, naho saa cyenda z’umugoro hakazaba  kwiyakira bizabera muri Tellavista Garden ku Kicukiro.

Kuri ubu abagomba kuza mu bukwe bwe batangiye kubona ubutumire.Mu bazaza ariko ntiharimo Rosine wahoze ari umukunzi we ndetse banabyaranye umwana.

Ama-G The black yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko atazigera atumira Rosine, kubera impamvu ze bwite.

Agira ati “Ntabwombiteganya (kumutumira). Ariko ntibyakuraho ko wenda…ni byinshi. Ni impamvu zanjye bwite (kuba ntazamutumira).”

Rosine na Ama G  the black bahoze bakundana ndetse baranabyaranye.

Rosine na Ama-G bakundanye igihe kirekire. Banagaragaye mu birori bya Salax Awards byabereye muri Serena Hotel mu mwaka wa 2012.

Mu mwaka wa 2015 byatangiye kuvugwa ko Ama-G The Black na Rosine babana mu nzu nyuma yo kumutera inda. Ama-G yabanje kubihakana ariko  nyuma azakuza gutangaza ko yamaze kujya kwirega iwabo wa Rosine.

Ama-G The Black kandi yigeze gutangaza ko muri Gashyantare 2015 azakora ubukwe na Rosine ariko abantu barategereza baraheba.

Muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 nibwo byamenyekanye ko Ama-G The Black n’umugore we Rosine bamaze gutandukana; aha Ama-G akaba yaratangaje ko hashize nk’amezi ane batandukanye.

Nyuma y’aho gato ni bwo byatangiye kuvugwa ko Ama-G yaba afite undi mukunzi banasigaye babana mu nzu; n’ubwo na byo yabihakanaga.

Ama G the black yaretse Rosine yishumbusha Liliane .

Mu ntangiriro za Nyakanga 2017; ku isabukuru y’amavuko ya Ama-G The Black, nibwo yerekanye kumugaragaro ko Liliane Uwase bagiye kubana.

Ama G the Black hamwe n’umwana we w’umuhungu yabyaranye na Rosine.

Uyu muhanzi aritegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Rafiki yitwa “Ikigunda”. Biteganyijwe ko izajya hanze mu minsi iri imbere.

Ni indirimbo bavugamo ko aho guturana n’umuturanyi mubi ukwinjirira mu buzima birutwa no guturana n’ikigunda.

Fiston Mutabazi-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *