Alpha Rwirangira yashyize ahagaragara ubuzima abayemo muri Amerika

Umuririmbyi Alpha Rwirangira ukunzwe cyane hano muri Afurika y’ Iburasirazuba,by’ umwihariko mu Rwanda yasangije Celebzmagazine.com ubuzima abayemo muri Leta ya Kentucky ibarizwa muri Amerika.

Mu mwaka 2012 nibwo umuririmbyi Alpha Rwirangira,yerekaje muri  Amerika gukomeza amasomo ye mu bijyane na bizinesi n’ umuziki (business and music management )mu ndimi z’Amahanga.

 

Alpha Rwirangira n’ ubwo yagiye kwiga ntabwo byamubujije gukomeza guha abakunzi be umuziki,yaje gusohora indirimbo zirabica biracika hano mu Rwanda, aho twavuga nkaa Yamungu,Merci,nizindi.

 (   Iyi niyo kaminuza ya campsville Alpha yizemo)

Ubwo yatangarizaga Celebzmagazine.com bike k’ubuzima bwe muri Amerika yagize, ati”ubu mfite akazi hano muri America  nyuma yo kurangiza kwiga mbayeho neza cyane,yewe ntacyo mbura nubwo nta wabona byose,kandi nashimishijwe n’ uburyo Abanyarwanda bakinkunda cyane ,mu gukunda ibihangano byanjye”.

(Alpha mugihe yahabwaga impamyabushobozi)

Yongera  avuga ati” mubyukuri nahano mu ntara zaho muri Amerika,abantu baho barankunda ni nayo mpamvu ngiye gutegura ibitaramo hano muri Amerika ibitaramo bise”Thanks giving tours” mu mpera z’ uyu mwaka wa 2017, ndatangira neza mu Gushyingo yewe n’Ukuboza nihatagira impinduka”.

David MAYIRA-Celebzmagazine. Com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *