Alion ahakana yivuye inyuma gukundana na Mubicyane uzwiho kurinda abahanzi i Kigali

Ibi Alion yabitangarije abafana be bamukurikira ku rubug rwa Instagm, avuga ko uretse akazi ntakindi kihishe inyuma y’umubano we na Mubicyane, umusore w’ibigango ukunze kugaragara arinda umutekano w’ibyamamare nyarwanda ndetse n’abavuye hanze.

Alion Buzindu ni umuhanzi w’umukobwa umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda. Nkuko byagaragaye akaba ari no mu mu bahanzi batoranyijwe bitabiriye ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byazengurutse igihugu cyose. Uyu muhanzi ufite ikimero kiza, ubusanzwe yakunze kumvikana aririmba indirimbo z’urukundo zirimo nizakunzwe cyane nka Ni Uwanjye, Hahandi, Impinduka, Tuza’ yakoranye na Bruce Melody ndetse niyo afite ubu iri kubica bigacika yise ‘Tuku Tuku’.

Ibi uyu muhanzi yatangaje rero akaba yabikurije ku nkuru yashyzwe ahagaragara n’uwitwa The CatVEVO nawe  akaba ari umusore wamenyekanye byumwihariko akaba azwiho kwibasira abahanzi nyarwanda ndetse n’ibindi byamamare byo mu Rwanda.

Uyu TheCat  washyize inkuu ku mugaragaro yemeza ko Alioni ari mu rukundo na Mubicyane ndetse ko ngo uyu musore w’ibigango yaba ari gupfa na Bruce Melody uyu mukobwa. Nyuma yo kubona ibi Alion yahise atangaza ko ibi ari biyoma.

Agira ati”Abatu bandika cyangwa bavuga ibyo bashatse kunyungu zabo bwite ariko nashakaga kubamenyesha ko njyewe na @mubicyane turi professional duhuzwa n’akazi ibireze ibyo murikumva sibyo. Iyi nkuru y’urukundo siyo. Murakoze”.

Alioni yaherukaga nanone kugwa ko ari mu rukundo n’Umwarabu utuye i Dubai.Ni mu gihe yaramaze igihe yituriye yo.

Theogene Uwiragiye Nsanze.

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *