Aline Mukamusoni umunyarwandakazi ufite inzozi zo kwamamara amurika imideli 

Aline Mukamusoni  ni umukobwa w’Umunyarwanda w’umunyamideli uba mu gihugu cya Ghana akaba,yemeza ko yakuze akunda umwuga wo kumurika imideli ndetse yifuza kumenyekana ku isi akora uyu mwuga. 

Yanyuze mu buzima bushaririye bimuha isomo ryo kwihangira umurimo. Aline yagize atiUyu munsi sinzawibagirwa mu buzima kuko narababaye ndarira ariko muri uko kurira niho amahirwe yanjye yaziye aho nari mu ishuri n’abana bafite iwabo babakire kandi bagatsindira hejuru kundusha. Mu gihe bishimiraga amanota bari babonye njye natangiye kurira maze mushuti wanjye araza atangira kumbaza icyo nabaye aranyinginga ngo nseke arongera ati uziko ingendo yawe ibereye kuba umunyamideli kandi wabishobora maze numva ambwiye ikintu cyiza kandi nanjye nakundaga mbitangira gutyo mbona birakunze ubu ngeze ku rwego rwiza n’ubwo hakiri urugendo”.

Agira inama abandi bakobwa bakunda Modeling ko nta muntu wakubwira cyangwa waguhatira kubikora ahubwo ngo ni ibintu umuntu avuka bimurimo wenda bamwe bagira ibibaca intege ariko iyo ubikunda ,ukajya witabira ibirori by’imideli cyangwa ukabireba kuri Televiziyo bigenda biguhindura bikwinjiramo kugeza ubwo nawe utangiye kujya witabira amarushanwa mpuzamahanga icyo gihe uba umaze kugera ku rwego rushimishije rukwinjiriza.

ANDI MAFOTO YE

Aline yasoje agira inama abakobwa bakunda uyu mwuga kumenya kwicisha bugufi ndetse kandi ko byibuze bagomba kuba bazi indimi ebyiri z’amahanga kugira ngo bigufashe kugera kure nawe ubu akaba yiga  Igifaransa kiyongera ku Cyongereza azi neza.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *