Aliko Dangote akomeje kuyobora urutonde rw’abakire nyafurika[Reba urutonde]

Alhaji Aliko Dangote w’imyaka 61 y’amavuko niwe ukomeje kuyobora urutonde rw’abakire nyafurika nk’uko ikinyamakuru Forbes Magazine cyabitangaje kuwa 11 Mutarama 2019.

Forbes yatangaje ko Dangote ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’Abanyafurika bafite agatubutse muri 2019, aho afite akayabo ka miliyari 9.9 z’Amadolari.

Dangote ukomoka muri leta ya Kano mu gihugu cya Nigeriya, akomeje kuyobora nk’uko bisanzwe mu myaka ishize.

Aza ku mwanya w’100 ku rutonde rw’abakize ku isi n’uwa 66 mu banyembaraga bavuga rikijyana muri 2018.

Forbes igaragaza ko ubutunzi bwa Dangote bushingiye ku bucuruzi bwa sima akora ku bwinshi mu bihugu hafi ya byose by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ikinyamakuru Forbes kigira kiti: “Dangote acuruza Sima ingana na toni miliyoni buri mwaka, kandi ateganya kuyongeraho 33% mu mwaka wa 2020.Dangote kandi afite imigabane mu bigo bikomeye bikora ubucuruzi bw’umunyu, isukari n’ifu.”

Abandi bagaragara ku rutonde rw’abaherwe 5 ba mbere muri Afurika

Inyuma ya Dangote, hari undi munya-Nijeriya Mike Adenuga ufite agera kuri miliyari $9.2. Umunya-Afurika y’epfo Nicky Oppenheimer ufite miliyari $7.3 n’Abanya-Misiri Nassef Sawiris na Johan Rupert bafite  miliyari $6.3 na $5.3.

Mu bandi baboneka ku rutonde bw’abantu 8 iki kinyamakuru cyasohoye, harimo Isabel dos Santos, umugore wa mbere ukize muri Afurika ufite abarirwa muri miliyari $2.3.

Ni umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos.Uyu mukobwa yayoboraga Kampani ya se ikora iby’amavuta na peteroli, nyuma aza kwirukanwa na perezida mushya Joao Lourenco amushinja kwigwizaho umutungo mu buryo butemewe, gusa we akabihakana.

Mu bandi, barimo umunya-Zimbabwe, Masiwiya ufite kampani y’ibijyanye n’itumanaho n’Umunya-Afurika y’epfo, Patrice Motsepe ukora iby’ubucukuzi bw’a,mabuye y’agaciro.

Dangote akomeje kuyobora urutonde bw’abakize muri Afurika-Forbes

Related image

Isabel dos Santos, umugore rukumbi ugaragara kuri uru rutonde.
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *