Alikiba yisobanuye ku makuru yo gutandukana n’umugore

Mu gihe havugwa amakuru ko umuhanzi ukunzwe muri Tanzania Ally Salehe Kiba “Alikiba” yatandukanye n’umugore baheruka no kubyara,aganira na Clodude FM yanze gutangaza byinshi gusa yemeza ko bitabayeho ndetse umwana ameze neza. Alikiba yaba yatandukanye n’umugore?

Image result for Alikiba yakoze ubukwe

Alikiba yisobanuye ku makuru yo gutandukana n’umugore

Tanzania inkuru zigarukwaho ni ukwahukana k’umugore wa Alikiba batakirikumwe. Ku mugoroba w’uyu  gatatu taliki 4 Nzeli 2019,Alikiba  kuri  Clouds Fm yahamirije abafana ko ari ibinyoma ariko yirinda gutangaza byinshi.Ati”Umugore arahari,mu rugo umugore n’umwana bameze neza.”

Ali Kiba’ uri mu banyabigwi mu muziki wo muri Tanzania no muri Afurika yose, aherukagutamazwa n’umukobwa w’umunyamideli usanzwe anagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi; wavuze ko uyu mugabo asigaye amutesha umutwe ashaka ko bakundana.

Sasha Kassim uheruka gutamaza Alikiba

E Daily yatangaje ko umukobwa witwa Sasha Kassim yavuze ko arembejwe na Ali Kiba ushaka gufata ibirindiro mu mutima we binyuze mu kumuhata amagambo yuzuye urukundo.

Sasha yaje no gutangaza ko atifuza ubucuti buganisha ku rukundo n’uyu mugabo umaze amezi atanu akoze ubukwe.

Ati “Ntabwo nifuza urukundo hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adahwema kunyereka ko ashaka ko dukundana.”

Alikiba yaba yatandukanye n’umugore?

Ku wa 19 Mata 2018 nibwo Ali Kiba yakoze ubukwe n’umukunzi we Aminah Rikesh Khaleef ukomoka muri Kenya. Basezeraniye mu idini ya Islam.

Ubukwe bwe bwari butegerejwe n’abantu benshi bwabereye i Mombasa mu gihugu cy’amavuko cy’umugore ndetse bwitabiriwe n’abakomeye muri Tanzania barimo Jakaya Kikwete wahoze ayobora iki gihugu ndetse n’umuhungu we Ridhiwani Jakaya Kikwete usanzwe ari umudepite. Amina Khalef warushinze na Ali Kiba aherutse kwibaruka imfura yabo.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *