Alikiba yarekanye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021, atungura n’abantu aririmba indirimbo y’umunyarwandakazi

Umuhanzi wo muri Tanzania Ali Salehe Kiba wamenyekanye mu buhanzi nka Alikiba ari mu babasha gukurikirana ibikorwa byo mu Rwanda birimo Miss Rwanda y’uyu mwaka 2021 aho yagaragaje umukobwa witwa Umutesi Lea ko ariwe ashyigikiye ndetse aririmba n’indirimbo y’umuhanzikazi Mutima yitwa ‘Urabaruta’.

Abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram Alikiba ufite abakunzi batari bake yashyize amafoto y’umukobwa witwa Lea Umutesi avuga ko ariwe ashyigikiye asaba abantu ku mutora. Ubundi uyu mukobwa uhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka 2021 afite umubare umuranga muri iri rushanwa ya 27.

Bidatinze uyu muhanzi yongeye gusangiza abamukurikira kuri Instagram ye ikurikirwa na miliyoni 6.4 aho yashyize amashusho arikuririmba indirimbo y’umunyarwandakazi witwa Mubirigi Pierrine Alleluia uzwi mu buhanzi Mutima. Iyi ndirimbo ubundi amashusho yayo yageze hanze tariki ya 31 Nyakanga 2020 bivuze ko nta n’umwaka urashira.

Mubirigi Pierrine Alleluia uzwi mu muziki nka Mutima niwe waririmbye indirimbo ‘Urabaruta’

Mu mashusho y’umunota umwe yasangije abamukurikira yarikumwe n’abandi bantu batunganya umuziki bari munzu bisa naho ari murugo rw’uyu muhanzi, bamwe bacurangaga piano hanyuma uyu muhanzi akaririmba.

Tubibutse ko uyu muhanzi aheruka kuza mu Rwanda umwaka 2019 urangira yinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya 2020 mu gitaramo kimenyerewe cyitwa East African Party. Icyo gihe yatangaje ko yishimiye kugaruka aho we yise murugo ha kabiri.

Uyu muhanzi urimo gutunganya indirimbo nyinshi uyu mwaka byitezwe ko zizaba ziriho abahanzi benshi batandukanye. Bituma afatwa nk’umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania kurusha abandi bahanzi kubera umwimerere w’indirimbo ze kandi akaba yaratangiye kera umuziki kuva 2004 kugeza nubu ari mubakomeye.

Alikiba uri mu bakunzwe cyane muri Tanzania yaragaragaje ko ahyigikiye Lea Umutesi anatungurana aririmba indirimbo y’umunyarwandakazi

Umutesi Lea ashyigikiwe n’umuhanzi Alikiba muri Miss Rwanda 2021

Alikiba yasabye abantu bamukurikira kuri Instagram ko bajya gutora uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2021

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *