Alice Kayitesi yabaye Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo mu buryo bwemewe

Ku ya 14 Nyakanga 2020 nibwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya Alice Kayitesi na Guverineri ucyuye igihe Gasana Emmanuel wari uhagarariwe na Gakire Bob urimo kuyobora iyi ntara mu buryo bw’agateganyo.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu ngeri zitandukanye barimo abaharariye ingabo na polisi ndetse n’abayobozi b’uturere tugize intara y’amajyepfo.

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi b’uturere tugize iyi ntara kuyoboka Guverineri mushya Alice Kayitesi kabone nubwo yari asanzwe ari mugenzi wabo.

Tariki ya 25 Gicurasi 2020 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame yahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, kubera ibyo bagombaga kubazwa bakurikiranweho.

Nyuma gato tariki ya 7 Nyakanga 2020 ,Perezida Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, naho Gasana Emmanuel asimbuzwa Kayitesi Alice wari usanzwe ayobora Akarere ka Kamonyi.

Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *