Ali Kiba yakuriye inzira kumurima Diamond amusaba gusubiza amerwe mu isaho

Mu gihe gito Damond atangaje ko azifatanya na Diamond mu gitaramo (Wasafi Festival),bitunguranye Ali Kiba yatangaje ko atazitabira ibitaramo bitewe n’izindi gahunda afite.

Image result for Diamond platnumz

Diamond ni umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki ya Wasafi record, akaba yari yatumiye Ali Kiba mu bitaramo serukiramuco (Wasafi Festival) bateguye, bikazabera muri Kenya mu mpera z’Ukuboza 2018.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga,Ali Kiba yatangaje ko yakiriye ubutumire bwa Diamond ariko ko atazaboneka bitewe n’izindi gahunda zijyanye n’ubushabitsi bw’amafaranga azaba arimo.

Yagize ati “Ubutumire bwa Wasafi twarabubonye gusa ku bw’amahirwe make ntabwo tuzabasha kuboneka bitewe n’ibikorwa tuzaba turimo byo kwamamaza ikinyobwa ‘Mofaya Energy drink’ mu bindi bihugu”.

Image result for Diamond,Alikiba

Nubwo avuga ko atazitabira ibi bitaramo bya Wasafi festival, yabatangarije ko azabishyigikira biciye muri kampani ikora iki kinyobwa arimo kwamamaza.

Ati “Nubwo bimeze gutyo, ntabwo tuzaterera agati mu ryinyo, ahubwo twijeje kuzatera inkunga ibi bitaramo serukiramuco ku bufatanye na Mofaya Energy Drink kugira ngo dukomeze duteze imbere uruhando rwa muzika muri Tanzania”.

Related image

Diamond na Ali Kiba ni abahanzi bo muri Tanzania bagiye bashyamirana cyane kugera nubwo bashinjanya amarozi. Kuba uyu muhanzi yari yateye intambwe yo gutumira mugenzi we, kikaba cyari ikimenyetso cy’uko baba batangiye inzira y’ubwiyunge.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *