Algeria yabonye umutoza mushya usimbura Lucas Alcaraz

Algeria yamaze guha akazi uwahoze akina nka rutahizamu muri FC Porto Rabah Madjer kugira ngo atoze ikipe y’igihugu yabo y’umupira w’amaguru.

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko asimbuye umunya-Espagne Lucas Alcaraz,wirukanwe nyuma yo gutanga umusaruro muke mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi umwaka utaha mu Burusiya.

Algeria ikaba ifite inota rimwe ryonyime mu mikino itanu bakinnye bashaka iyi tike, ikaba iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda babarizwamo hamwe na Nigeria iyoboye iri tsinda n’amanota 13 (yamaze no kubona itike yerekeza mu gikombe cy’isi 2018) ,igakurikirwa na Zambia n’amanota 7 na Cameroun n’amanota 6,Algeria ikaza inyuma n’inota rimwe.

  Image result for Rabah Madjer

Rabah Madjer  ukomoka muri Algeria yakiniye iyi kipe y’igihugu cye  imikino 87 ayitsindira ibitego 28.

Si ubwa mbere Madjer agiye gutoza ikipe y’igihugu ya Algeriya kuko yayitoje bwa mbere mu 1993-1995,yongera kuyitoza mu 1999,ndetse no mu mwaka w’ 2001-2002.

Icyo uyu mutoza yibukirwaho ni uko akiri umukinnyi muri FC Porto bakina umukino wa nyuma wa European cup mu 1987, ubwo Porto yakinaga na Bayern Munich batwara iki gikombe batsinze ibitego 2-1, yambaraga nimero umunani mu mugongo yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 77 w’umukino.

Image result for Rabah Madjer

 Madjer w’imyaka 58 abaye umutoza wa gatanu ugiye gutoza Algeria mu myaka itatu ishize.

Madjer  agikina muri Porto mu 1980, yabaye umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose muri Algeria. Akina muri FC Porto yatwaye ibikombe 9 mu myaka itandatu yahamaze.

Madjer yakinnye igikombe cy’Isi inshuro ebyiri ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Algeria harimo n’igikombe cy’Isi cyo mu 1982. Nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru, nyuma yahawe gutoza ikipe y’igihugu cyamubyaye.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *