Alex Muyoboke yahishuye icyo agenderaho ahitamo umuhanzi ahagararira inyungu ze

Muyoboke ni umwe mu bagabo bamenyekanye muri muzika mu Rwanda nk’uhagararira inyungu z’abahanzi  (Manager) aho yagiye ahagararira inyungu z’abahanzi batandukanye nka Tom Close, Dream Boyz, Urbun Boyz, Social Mula ubu akaba arikumwe n’itsinda rya Charly na Nina.

Muri iyi minsi bivugwa ko Muyoboke yaba ari  Manager wa Dj Pius hashingiwe ku kuba baba barikumwe kenshi ndetse no kuba ibitaramo byinshi birimo Charly na Nina baba barikumwe na Dj Pius ariko iyo ubajije aba bagabo bombi bakubwirako ari ugukorana bisanzwe nk’abantu b’inshuti .

Muyoboke na DJ Pius basigaye babyumva kimwe

Uyu mugabo wubatse izina mu guhagararira inyungu z’abahanzi kandi abenshi bemezako umuhanzi bakoranye bimugirira umusaruro cyane ko bava kurwego rumwe bakagera ku rund ibafatiye ingero ku bo bagiye bakorana. Mukiganiro Muyoboke yagiranye na  radio Isango star yatangaje icyo agenderaho ahitamo umuhanzi bakoranaHari ibuntu bibiri ndeba talent and discipline ibyo bintu biragorana kumuhanzi usanga afite impano ugasanga ya mpano ye nta discipline afite”

Yakomeje atanga urugero kuri Gisa cy’Inganzo ko ari umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye ariko kubera kubura ikinyabupfura yaburiwe irengero aho yagiz eati “ Njyewe nkunda gutanga ingero , hari umwana nemera hano witwa Gisa arihe? Niwe muriribyi waririmbye nkimwumva nkemera ariko kubera ariko ya discipline ye ntago tumubona hano hanze“.

Yakomeje yemeza ko kugira Impano nta kinyabupfura ari bimwe mu bituma umuhanzi azima. Uyu mugabo kandi ngoikintu ashwanira n’umuhanzi bakorana ni kutubahiriza igihe kuko ni kimwe mu bituma umuhanzi abura akazi iyo atubahiriza igihe.

Muyoboke kandi ngo uburyo abahanzi baharara umuntu akaza bakamuvuga cyane na byo biri mu bituma abahanzi bazima bitewe nuko bahita batangira kuzimya telephone bitewe n’abantu benshi baba babahamagara bityo n’umuhamagara agiye kumuha akazi akamubura cyangwa n’uwo bari bafitanye gahunda akamubura bigatuma abantu bagenda bamuvaho . Kuri we yemeza ko nta muhanzi watera imbere adafite uhagararira inyungu ze cyane ko nk’ibyo iyo bibaye abasaba kuvugana na Manager aho kugira ngo azimye telephone.

Muyoboke n’umwe mu bagabo umuntu yavugako bafatiye runini muzika mu Rwanda  bitewe nuko abahanzi benshi b’ibyamamare hano mu Rwanda bagiye baca mu ntoki z’uyu mugabo mu buryo butandukanye haba guhagararira inyungu zabo ndetse no kubafasha mu bikorwa bitandukanye gusa uyu mugabo yagiye yumvikana kenshi  mu makimbirane n’abantu batandukanye ariko we akavugako ari ibibazo bisanzwe umuntu ahura na byo mu kazi.

 

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *