Somaliya:Al-Shabab yarashe ku ngabo z’u Burundi

Imirwano y’imbunda ziremereye yumvikanye mu masaha yo ku wa gatandatu mu ntara ya Lower Shabelle mu majyepfo ya Somalia nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.

AMISOM

Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku cyumweru taliki 11/8/2019, abarwanyi ba Al-Shabab bateye ku birindiro binyuranye by’ingabo za AMISOM nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Somali Memo kibogamiye kuri al-Shabab.

Kugeza ubu ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika zagiye kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) ntacyo ziravuga kuri ibi bitero.

Ibi bitero byabaye mu duce twa Arba’ow na Barawe n’ahitwa Arba hari ahanini ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM.

BBC ivuga ko abatuye utu duce bahamya ko bumvise urusaku rw’amasasu no guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.

Imibare y’abaguye cyangwa abakomereye muri iyi mirwano n’ibitero byabereye ahantu hatadukanye ntiramenyekana.

Mu mpera y’ukwezi gushize kwa Nyakanga  abarwanyi ba Al-Shabab bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za AMISOM  mu gace ka Bal’ad, igitero cyahitanye abasirikare batandatu b’Abarundi.

U Burundi ni igihugu cya kabiri – inyuma ya Uganda – gifite abasirikare benshi mu ngabo za AMISOM, barenga 5,000.AMISOM ifite ubutumwa bwo kugarura amahoro buzarangira mu 2021

Eric Twahirwa

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *