Akarere ka Rusizi kungutse indi Radio ya Kabiri izanye impinduka mu myidagaduro

Kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Rusizi humvikanye Radio nshya yitwa Country Fm ikaba izanye impinduka mu ruhando rw’imyidagaduro nyuma yiyarisanzwe yumvikana muri ako Karere ariyo Radio y’Abaturage ya Rusizi ishami rya Radio Rwanda.

Ujya gutera uburezi arabwibanza, biciye mu bikorwa yatangije birimo Studio ya Country Record umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Noopja muri muzika Nyarwanda yongeye gukora igikorwa cyo gufungura Radio yitwa Country Fm yumvikanira ku murongo wa 105.7 Fm. Birumvikana we yahisemo kuyijyana mu Karere ka Rusizi ari naho akomoka nyuma yuko agize igikorwa gikomeye muri muzika agashinga Studio i Kigali ikora ibijyanye n’umuziki ikaba imaze kugira izina rikomeye.

Kuri ubu uyu muhanzi we ashimangira ko ibyo yakoze ari ukugirango hatezwe imbere ibyo we yise murugo mu bijyanye n’imyidagaduro ariko kandi agashimira abamufashije bose kugira ngo iki gikorwa gitangire muri aka Karere ka Rusizi harimo n’Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi baterankunga batandukanye.

Country Fm iherereye mu nyubako yahasanzwe hazwi nko kwa Casmir hejuru ya Banki ya Equity iruhande rw’ishami rya Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamashangi mu ntara y’Iburengerazuba ikaba yatangiranye n’abanyamakuru basanzwe bazwi mu Rwanda, uzwi cyane akaba yitwa Mc Tino wagiye ukora kuri Radio nyinshi mu biganiro bifite aho bihuriye no guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda. Abandi ni Mwinyi Saleh wakoze igihe kinini nawe kuri Radio y’Abaturage ya Rusizi, Kadada, Cadette, Anoura, Ferdinand, Masunzu.

Country Fm yumvikanira ku murongo wa 105.7 Fm iherereye mu mujyi wa Kamembe mu nyubako yahitwa kwa Casmir

 

Uyu muhanzi wagize indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane mugihe cye aho twavugamo iyitwa ‘Murabeho’ yatangaje ko iyi Radio izaba yibanze mu kuzamura Akarere ka Rusizi imyidagaduro yaho, ku ikubitiro hakaba hatangiye ikiganiro cya BreakFast Show kizajya gikorwa n’abanyamakuru aribo Mc Tino na Kadada guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo ndetse ibindi bikorwe n’abandi banyamakuru twavuze haruguru mu biganiro bitandukanye ari nako bavangamo umuziki mwinshi.

Abanyamakuru ba Country Fm bose bafite uburambe mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

 

Mc Tino wakoze mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda hamwe na Kadada wakoze kuri RadioTv10 mu gisate cy’imyidagaduro nibo babimburira abandi mu kiganiro cyitwa BreakFast Show mu gitondo

Uhereye ibumoso ni Kadada, Anoura, inyuma ye hakaza Ferdinand, Mwinyi Saleh, Cadette, Masunzu, Mc Tino muri studio za Country Fm

Umuhanzi Noopja niwe wagize uruhare rukomeye muri Country Record na Country Fm

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *