Airtel Rwanda yatangije poromosiyo nshya ikubiyemo n’ibihembo ya ‘Nkunda u Rwanda’ ikangurira abantu Kumurika u Rwanda

Nkuko idahwema kugezaho abakiliya bayo serivise nziza, Sosiyete y’Itumanaho Airtel Rwanda yashyizeho poromosiyo nshya bise ‘Nkunda u Rwanda’ ikangurira abantu kumurika u Rwanda, Iyi poromosiyo ikaba ikubiyemo n’ibihembo bizajya bitangwa ku bantu 50 ku munsi.

Airtel Rwanda izajya ihemba abantu bose bakoresha umurongo wayo biciye mu buryo bwo gukora inkuru z’urukundo hanyuma zinyuzwe ku mbuga nkoranyambaga ziri Itumanaho zikoresha zirimo Facebook, Instagram, Twitter. Abantu bazajya babikora bagomba kujya babishishikariza inshuti zabo zibakurikira kuri izo mbuga nkoranyambaga bakoresha hashtags za #NkundaUrwanda cyangwa #NoLockDownOnLove #LoveIsRed.

Ku muntu uzajya atangaza inkuru y’urukundo ikagukundwa cyane, abantu mbese bakayivugaho nyirayo azajya atsindira imwe muri PocketWifi 3, izaba irimo na interineti y’ubuntu ingana na 30 GB.

Nk’uko byatangajwe na Airtel Rwanda, batangaje ko ntawuhejwe muri iri rushanwa bitewe n’ururimi ashaka gutangarizamo inkuru ye y’urukundo ati:“Twifuje ko uku kwezi kuba ukwezi kudasanzwe, dutumira abantu bose, mu rurimi bahisemo, ngo bagaragaze urukundo bafitiye u Rwanda. Izo nkuru zishobora kuba zivuga ku kintu icyo aricyo cyose abakiriya bacu, abenegihugu ndetse n’abatuye u Rwanda bafite ku mutima.”

Airtel yakomeje igira iti:“Buri munsi abatsinze 50 bazajya bahabwa PocketWifi, router isakaza interineti igendanwa yihuta cyane kandi ishoboraguhuza ibikoresho bigera kuri 10 kugirango abantu bashobore gukorera aho ariho hose ndetsebabashe no kwiga bifashishije ikoranabuhanga rya interineti, buri router izazana na 30GB ya interineti y’ubuntu. Iyi router ikaba imaze kuba igikoresho cy’ibanze ku bantu bose bifuza gukorera aho ariho hose.

Airtel yatangaje kandi ko inkuru zizatangwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na Instagram zishobora kuba zereka urukundo zinashimira abantu bigaragaje cyane kurusha abandi, zikaba zaba zivuga ku bakozi bitanze nk’abaganga, abaforomo na Polisi, abakozi bo mu ma supermarket, abo muri za farumasi, abahinzi ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu kudufasha mugihe cy’icyorezo cyibasiye isi. Izo nkuru kandi zishobora kuba zivuga ku ku makipe, serivisi zitandukanye nk’Irembo cyangwa imihanda myiza.

Inkuru zizajya zikorwa zikubiye ku bashinzwe umutekano w’Igihugu ndetse n’izindi nzego zitandukanye

Abaganga n’abaforomo bari mu bagomba kwitabwaho murizo nkuru

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *