Airtel Rwanda yakuriyeho abakiliya bayo ikiguzi cyose mu kohererezanya amafranga

Sosiyete y’Itumanaho Airtel Rwanda yamaze gushyira igorora abakiliya bayo mu buryo bwo kohererezanya amafranga aho ubu nta gukatwa amafranga biriho bityo bikaba byagizwe ubuntu.

Uyu munsi tariki ya 2 Kamena 2021 Ikigo cya Airtel mu gukomeza gukataza mu iterambere hatangwa servise zinogeye zirimo guhamagara, interineti yihuta ndetse no kohererezanya amafranga byamaze kugirwa ubuntu,

Ubwo yatangarizaga abakozi ibijyanye n’izi mpinduka, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla yagize ati “Airtel izi neza  imbogamizi abakiliya bahuye nazo kubera icyorezo cya COVID-19, akaba ari nayo mpamvu twifuje gufasha abakiliya kohereza no kwakira amafaranga ayo ari yo yose buri munsi mu bantu barenga miliyoni.”

Bwana Amit yakomeje agira ati “Tunejejwe cyane no gufasha abakiliya kuba bakohereza amafaranga agera kuri  2.000.000 RWF inshuro zigera kuri 3 ku munsi kandi ku buntu. Abanyarwanda ubu bafite amahirwe yo kuba bazigama, ku buryo mu gihe runaka ashobora kuba yabaye menshi, bityo abakiliya ba Airtel bakabasha kuyakoresha mu bindi bintu bitandukanye bakeneye..

Ibi bibaye nyuma y’uko hagabanyijwe ibiciro bya kubikuza ku mu agent, byatumye Airtel Money ihenduka ku kigero cya 20% ugereranije n’ahandi

”Izi mpinduka zije ziyongera ku zindi servise zirimo ‘Va Ku Giti Dore Umurongo’, ndetse n’ishyirwaho ry’amaduka atangirwamo serivisi za Airtel Money zafunguwe zisaga 75 hirya no hino mu rwego rwo kunganira amashami asanzwe ya Airtel. Kuri ubu aya maduka, yiswe amashami ya Airtel Money araboneka muri buri karitsiye zo mu Mujyi wa Kigali akaba afasha abakiriya n’aba agent kuba babitsa bakanabikuza umubare uwo ariwo wose w’amafaranga mu cyumweru hamwe n’igabanuka ry’igiciro cya simukadi ya Airtel, ishobora kugurwa muri Agent cyangwa Service Centre ku 200 RWF gusa, mbere ikaba yagurwaga 500 RWF.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla yongeye gushimangira ko biyemeje guha agaciro abantu bayo arito mpamvu asaba Abaturarwanda gukoresha Airtel Money kuko ahandi hose bazabaca amafaranga ngo babahe iyi serivisi.

Bwana Amit ashimangira avuga ko kohererezanya amafaranga ari umwihariko wa Airtel kuko nta kindi kigo kibikora mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla ashimangira ko Airtel Rwanda avuga ko kohererezanya amafaranga ari umwihariko wa Airtel

Bwana Pierre Kayitana ushinzwe Airtel Money 

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *