Ahantu 5 hatangaje ku Isi hashobeye abashakashatsi harimo ahanatwara ubuzima bw’abantu kubera abazimu

Iyi Si dutuye usanga hari aho uzagera mu gihe utembera ukahabona nk’ahadasanzwe kuri wowe, nibyo koko hari ibyo uzabona bikaguhuma amaso cyane bikakurenga.  Isi dutembera usanga hari ahantu hafatwa nk’amayobera aba yarananiwe abahanga n’inzobere mu kuvumbura  no gutanga ibitekerezo ku isi.

Ibintu babyita amayobera mu gihe  Ibyo babona   bibayobera  kubera kutabigiraho amakuru ahagije kimwe n’uduce tumwe na tumwe ku Isi ugenda usanga tutavugwaho rumwe kuko nta makuru yatwo yizewe aba ahari. Mu duce duteye ubwoba n’udutangaje   cyane ni utu dukurikira:

 

1.Isumo y’amaraso: Blood fall.

Iri sumo riri mu Nyanja Atlantic. Umuntu wese uhagezeatangazwa no kubona amaraso atemba mu Nyanja. Abashakashatsi bakomeje kwibazaikiba gitera iryo bara ry’umutuku baza kuvumbura ko harimo ikinyabutabire cyaIron gituma amazi aba umutuku, bahera ko bahita isumo y’amaraso.

 2.Igishangacy’urupfu, Raetrack Playa “Death Valley National Park” 

Tugenekereje mu Kinyarwanda twayitaPariki y’ igihugu y’igishanga cy’urupfu. Muri California ahantu utarebye neza wahasiga ubuzima kuko haba amabuye agendagenda (moving Stones). Muri 1915,abahanga bagerageje gushaka icyaba kibitera baraheba. Mu myaka mike ishize muri2011 itsinda ry’abandi bashakashatsi bavumbuye ko hari imbaraga ziva mu butakazituma amabuye yaho adahama hamwe.

3.Old Faithful, Yellow stone National Park

Muri iyi pariki y’ubukerarugendo iherereye muri LetaZunze Ubumwe za Amerika hari ibintu bita “Geysers” bituma amazi y’aha hantuashyuha cyane bigatuma asimbuka cyane mu kirere metero ziri hagati ya 35 na 50buri minota 55 bikamara hagati y’iminota 2 n’ 5. Ibi bikaba bikurura bamukerarugendo ku buryo buri mwaka hasurwa n’abantu miliyoni zisaga 3.5baturutse imihanda yose y’isi.

  1. Cano Cristales:Umugezi w’amazi y’amabara ahindagurika 

yu mugezi uhereye muri Amerika y’Epfo mu gihugu cya Columbia. Uyu mugezi uherutse gushyirwa ku rutonde rw’imigezi ibereye ijisho “The most Beautiful River in the world’’. Iyo bigeze mu mpera z’umwaka kuva mu kwa 9 kugeza mu kwa 11 ibara ry’aya mazi ririhinduranya rikaba umutuku, ubururu, icyatsi, umuhondo ndetse n’iroza(Pink)

5. Aokighara

 

Iri ni ishyamba rigaragara ku gasongero k’umusozi witwa “Fuji”. Iri shyamba rigizwe na hectare 3,500. Bivugwa ko aha hantu hatuwe n’imyuka mibi ndetse n’abazimu (Ghosts, demons and Spirits). Aha hantu hakaba haragizwe ahantu ha kabiri mu kwica abantu benshi kuko buri mwaka hapfira abarenga 500.

David Maira/celebzmagazine

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *