Agahinda gakomeye kuri Mukasekuru wabenze umugabo akamuroga ikibyimba ku gitsina no mu kwaha.

Mukasekuru Fortunée, utuye mu mudugudu wa Murehe, umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, avuga ko afite uburwayi bukomeye ku gitsina no mu kwaha yagize nyuma yo kubenga umugabo yise ‘umushi’ bakundanaga, akabisanisha n’amarozi.

Mukasekuru avuga ko ubu burwayi abumaranye imyaka 16 kandi akaba abayeho mu buzima butamworoheye kuko yagurishije utwe hafi ya twose ngo yivuze ariko bikananirana.

Mu kiganiro yahaye BTN, Mukasekuru mu ijwi ryuje ikiniga yavuze ko ibi byabaye amaze umwaka umwe apfushije umugabo babyaranye.

Yagize ati: “Naje gukundana n’umushi ashaka ko tubana, nari maze umwaka umwe mfakaye, ntibyashoboka.Aje kunsura aho ntuye i Kigali, araza abwira umwana ko agira ngo dusangire bwa nyuma; mubaza niba ngiye gupfa, aranseka, umwana azana ibiryo isahane arayihindukiza, ikiyiko narishaga arakirisha nanjye ndisha icye, bigeze nijoro njya ahantu nari mfite ikiraka cyo kuvoma amazi, nambutse ingarani numva ibintu bifata nk’uko terekomunasi ifata biramfashe, mpita njya Kibagabaga bampa imiti biranga.”

Nyuma yo kuva kwa muganga bikananirana, Mukasekuru avuga ko yiyambaje abanyamasengesho, bagasenga uwo mugabo akamuvugiramo ko yamurogeye mu biryo basangiye ndetse ngo akemeza koyamujijije ko yanze ko babana.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yanagiye kureba uwo mugabo wamuteje ubu burwayi akamubwira ko nta bubabare arumva, bityo agasaba ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kuko amaze kwivuza henshi n’umutungo wamushizeho aho asigaye aba mu nzu y’inkodeshanyo nayo bigorana kwishyura kuko nta kintu agikora.

Ati: “Nagiye kumureba arambwira ngo ‘ntabwo urababara nta n’aho urageza.’, ndasaba ubuvugizi bwo kugira ngo mbone uko nabaho, no kubona uburyo bwo kubona inzira zo gukira niba bishoboka kuko njye ntabizi.Imibereho ni nk’aho ntayo mfite kuko iyo bwije ndavuga nti ‘ntibucya’ bwacya nkavuga nti ‘ntibwira’ gutyo.Ni ubwo buzima niberamo.”

Abaturanyi be, bemeza ko uyu mubyeyi abayeho mu buzima bugoye ndetse bagatangazwa n’ukuntu abarizwa mu cyiciro cya gatatu bita ‘icy’abifite’ kandi atishoboye.

Umwe yagize ati: “Twaje kumusura mu bya VUP dusanga abayeho mu buzima bubi pe! Tukaba dusaba ko yakorerwa ubuvugizi akabona uko yakivuza n’uko yarya.”

Undi ati: “Uyu byeyi arababaye pe kuko njyewe turaturanye, ariko n’uburwayi bwe kumva ngo bamushyize mu cyiciro cya gatatu, byaratubabaje cyane.Turasaba ko yakorerwa ubuvugizi agahabwa ubwisungane mu kwivuza akanafashwa kubona icumbi kuko iyi nzu arayikodesha kandi ntakorera amafaranga.Ashobora kumaraicyumweru cyose arara yicaye avuza induru.Uburwayi bwe bwaratuyobeye, nta wundi muntu twigeze tubwumvana.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana ntiburaboneka ngo bugire icyo buvuga ku kigiye gukorwa ku buzima bwa Mukasekuru.

Iyi nkuru iracyakurikiranwa…..

Iyi niyo nzu Mukasekuru akodesha bigoranye kuko nta kintu abasha gukora.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *