Afurika y’epfo:Umwami Mswati yishumbushije umugore wa 14

Iki cyumweru gishize umwami Mswati III muri Afurika y’epfo yashyingiwe umugore wa 14,igitangaje ni umukobwa ufite imyaka 19 mu gihe yashakanye na Mswati ufite imyaka 49.

Uyu mukobwa witwa  Siphelele Mashwama ni umwana w’umujyanama wa Minisiteri muri  Swaziland Jabulile Mashwama. Mswati yujuje umubare w’abagore 14 kuva yahabwa ubwami mu mwaka wa  1986.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Maravi Post ngo gushyingirwa k’umwami byagizwe ibanga, ariko biza gushyirwa ahagaragara n’umwe mu bantu be bahafi.

Uyu mwami amaze kwibaruka abana 13, umukobwa we wimfura Princess Sikhanyiso afite imyaka 23  Sibahle Dlamini hakurikiraho abandi  Makhosothando Dlamini, Majaha Dlamini, Tiyandza Dlamini, Sakhizwe Dlamini, Saziwangaye Dlamini, Bandzile Dlamini, Lindaninkosi Dlamini, Mcwasho Dlamini, Temtsimba Dlamini na Temaswati Dlamini.

Ihogoza Sandrine-Celebz magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *