Afurika y’epfo: Inkari zifashishijwe mu gukora amatafari

Abanyeshuri ba kaminuza yo muri Afurika y’epfo bavuga ko bahanze amatafari mashya akoze mu nkari z’umuntu akoze mu buryo burengera ibidukikije.

Dr Dyllon Randall (ibumoso), wayoboye umushinga wo gukora aya matafari akozwe mu nkari, mu ifoto n'abanyeshuri Vukheta Mukhari na Suzanne Lambert

Aba banyeshuri bo kuri Kaminuza ya Cape Town bavuga ko bakoze aya matafari bahuza inkari bakusanyije zikuwe mu bwiherero bw’abagabo n’umucanga ndetse na za mikorobe.

Bavuga ko ubwo buryo butuma amatafari yikomeza ubwayo mu buryo bw’umwimereri iyo iyo mvange y’ibiyakoze ishyizwe mu bushyuhe busanzwe bwo mu cyumba.

Bitewe n'ubukomezi bwifuzwa, aya matafari akorwa mu gihe kiri hagati y'iminsi ine n'itandatu

Bavuga ko hari ikinyabutabire cyo muri iyo mvange gicenshura izo nkari hakavamo ikindi kinyabutabire kizwi nka calcium carbonate – cy’ingenzi mu gukora itafari – hanyuma kikabihuriza hamwe byose.

Amatafari asanzwe ubundi acyenera gutwikirwa mu itanura rigurumana, bigatuma habaho umwuka mwinshi wa carbon dioxide uhumanya ikirere.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *