Afurika y’Epfo :Alyn Sano aragera intoki ku ntsinzi

Alyn Sano niwe wenyine mu banyarwanda 6 bahatanaga mu irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone”  muri Afurika y’Epfo wabashije kurenga ibyiciro byose  ndetse akaba ategerejwe muri Mata 2020 guhatana mu byiciro bya nyuma.

Iri rushanwa uyu mwaka ryari ririmo batandatu bahagarariye u Rwanda barimo na Alyn Sano.

Muri ibi byiciro bya nyuma hasigayemo abanyempano 12 aba barimo uyu munyarwandakazi ari nawe igihugu kizaba gihanze amaso ngo harebwe niba yakwegukana iki gihembo.

“The Voice Afrique francophone” ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n’abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Image result for alyne sano

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu, ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga ataratangazwa.

Umunyarwandakazi Alyn Sano ahanzwe amaso aho muri Mata 2020 azaba ahanganye n’abandi banyempano 12 babashije kurenga icyiciro rusange

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *