Afrika y’Epfo:Imyigaragambyo yafashe intera hamaganwa igeragezwa ry’urukingo rwa Corona virusi

Kuri Kaminuza ya Witwatersrand mu gihugu cya Afrika y’Epfo, uyu wa Gatatu abaturage bagera kuri mirongo itanu bigabije imihanda barigaragambya bamagana igeragezwa ry’urukingo rwa Corona virusi.

Aba baturage bakaba barateraga hejuru bavuka ko atari imbeba zo gukoreraho ubushakashatsi n’igeragezwa ry’urwo rukingo ruri gukorerwa muri icyo gihugu.

Afrika y’Epfo ni cyo gihugu cya mbere cyemeye iri gerageza ku baturage bacyo ku mugabane wa Afurika ku bufatanye bwa Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo na Oxford University yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Iri gerageza rikaba ryaratangiye mu cyumweru gishize, rikaba rizakorerwa ku bantu ibihumbi bibiri babyiyemereye ku bushake bwabo nk’uko izi Kaminuza zombi zibyemeza.

Iyi myigaragambyo nubwo yakozwe n’abantu bake, igaragaza ubwoba no kutabona amakuru ahagije ku banya Afurika muri rusange bumva ko babaye ibikoresho by’Abazungu na ba Gashakabuhake.

Afrika y’Epfo ni cyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika gifite umubare munini w’abantu banduye virus ya Corona aho abayirwaye nk’uko Leta ibitangaza barenga ibihumbi 150 naho abo imaze guhitana bakaba barenga 2600.

ZIHIRAMBERE Pacifique

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *