Afrika ntiyifuza kugenerwa n’ Uburayi ahubwo yifuza kuba umufatanyabikorwa

Umujyanama mu biro bya Pererezida w’ Umuryango wa Afurika Wunze Ubumwe(AU) ,Carlos Lopes yifuza ko imikoranire hagati y’ Imigabane y’ Afrika n’ u Burayi yahindura ishusho hakabaho gukora nk’ abafatanyabikorwa bitandukanye ni uko bisanzwe nkaho ibihugu bya Afrika ari ibigenerwabikorwa.

Kuva ku itariki ya 2 Nyakanga 2018 nibwo Umunya- Guinea- Bisau, Carlos Lopes w’ inzobere mu bijyanye n’ ubukungu yahawe inshingano zo kwiga ku buryo ibihugu bya Afrika byajya bikorana n’ iby’ i Burayi nk’ abafatanyabikorwa batari abgenerwabikorwa.

Kugeza magingo aya, Carlos Lopes yagiye yerekana uburyo izi nzozi zaba impamo ndetse akanakorana bya hafi na Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa bafatanyije Perezida wa Afrika Yunze Ubumwe, Moussa Faki, nk’ uko bitangazwa na JA.

Iyi mikoranire hagati y’ aba batatu mu gushakisha uburyo yarushaho kwigenga mu bukungu bwayo ibabaza Leta y’ u Bubiligi ikorera Bruxelles.

Carlos Lopes yemeza ko Afrika ikeneye guhindura amateka y’ imikoranire yagiye igirana n’ ibihugu by’ i Burayi kuko byagaragaye ko ishingiye mu gufasha uruhande rutagira ubushobozi ndetse n’ urundi ruhande ruvuga ko rukennye rugahora rurambura akaboko rusabiriza(inkunga).

Carlos Lopes yagize ati «  Uyu munsi Afrika  dukeneye gukora nk’ umugabane ufite ubushobozi   kugira ngo tugire icyo dufasha ababyifuza  noneho mu nyuma nabo bagire icyo  badufasha ntabwo tuzahora dusabiriza».

Yakomeje kandi ashimangira ko abanyafrika benshi bagifite imyumvire ibemeza ko bagomba gufashwa n’ abera.

Ati « Imikoranire yacu igomba gushingira ku buhahirane, ubucuruzi, umutekano n’ amahoro, tukanaganira ku bibazo bitwugarije cy’ abimukira ndetse n’ imihindagurikire y’ ikirere.

Uyu muhanga mu by’ ukungu akomeza avuga kandi ko muri izo ngingo nyamukuru uko ari enye ibihugu bya Afrika bishobora kugirana ibiganiro biziguye bihoraho n’ ibihugu by’ i Burayi ibyo bigatuma habaho gusaranganya inyungu nta muntu ubangamiye cyangwa wibye uwundi.

Ineza Carine/Celebzamagazine.com

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *