Afite umugabo usohora agitangira gutera karese atarinjiza igitsina none aragisha inama

Umukunzi wa Celebzmagazine.com yanditse asaba inama ku kibazo afite cy’umugabo we ugitangira kumukaresa agahita asohora mu gihe yiswe ngo agiye gutera akabariro nyirizina igitsina cye kigatinda gufata umurego.

Image result for girls in love

Ababajwe n’uko umugabo we atajya amushimisha mu buriri

Banyita Maman Yvette ntuye ku Gisozi ariko sindibuvuge amazina yose ku bw’umutekano wanjye.Mfite umugabo tumaranye imyaka 2 tubana ariko ndumva ntangiye kutamwishimira mu gihe cyo gutera akabariro kubera impamvu zimwe na zimwe ngiye kubabwira.

Ubusanzwe umugabo wanjye ni Rwiyemezamirimo ,tujya kubana ntitwigeze dukora imibonano mpuzabitsina nkuko benshi bakunze kubikora muri iyi minsi ngirango namwe murabizi.

Kutabikora si uko nari isugi cyangwa ndi miseke igoroye kuko nagize inshuti twagiye dukundana tukabikora ariko sinari iciro ry’imigani kuko nariyubahaga kandi nubu no kuvuga ibi byose ni uko biba byandenze.

Uyu mugabo ku munsi wa mbere twabanye,twagiye mu buriri bwa mbere igihe cyo kugera ku ngingo kigeze atangira kunkorakora antegura mu gihe nari maze kwakira mu mutwe ko hagiye kubaho icyo gikorwa nahise numva yiruhukije asohoye.
Nkuko nari menyereye ko umugabo asohora ari uko igitsina cye kinjiye mu cy’umugore ,we siko byagenze.Gusa narongeye ndamufasha nanjye ndamutegura ngo ndebe ko yongera kugira ubushake igitsina kigafata umurego ndaheba.

Icyakora mu rukerera nibwo numvise yijajaye arampindukiza agize ngo arinjije hatarashira iminota ibiri numva ararangije.Nariturije ntekereza ko ari umunaniro udasanzwe afite ndatuza.

Umunsi wa kabiri,uwa gatatu,uwa kane,icyumweru ndetse n’ukwezi byakomeje kugenda uko ndushaho kumva uburibwe no gupfanirana nshaka kumuca inyuma ariko nihagararaho ndamwicaza turaganira.

Namubajije impamvu atanshimisha ngo nyurwe mu gihe cyo gutera akabariro,ambwira ko nawe ari ko ameze ngo yari abizi ko bitagenda neza ariko akihagararaho kuko nta bundi buryo afite.

Yageze ngo naho ajya ataha ngo ahite yirakaza yigire intare ngo mbure aho menera mubwira ikibazo mfite ariko mubana ibamba.Namubwiye ko kuba ntashaka gusenya ariyo mpamvu nshaka ko akosora ibitagenda neza byaba na ngombwa akitabaza abagabo bagenzi be.

Yaranyumvise aganira n’inshuti zimubwira ko agomba kujya afata inzoga zihagije maze akankosora.Niko yabigenje umunsi wa mbere bisa n’ibigenda neza amaze kuzimenyera dore ko atanazinywaga maze bisubira i rudubi ndushaho kubihirwa.
Umuntu yaturangiye imiti ya kinyarwanda w’ifu awunywa ubugira kabiri ahubwo aribwa mu gifu maze udusabo tw’intanga ntitwongera kuvubura.Ubu iyo twise ngo turaryamye akora ituru imwe imara iminota ibiri,igitsina kikongera gufata umurego nyuma y’amasaha nk’atatu.

None mwa bantu mwe mbiyambaje ngirango mumbwire icyo nakora dore njya mbona mugira abantu inama hano.

Akazuba Cynthia -Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *