Afghanistan:Imbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp zahagaritswe ku bw’umutekano

Ubuyobozi bw’igihugu cya Afghanistan bwafashe icyemezo cyo kuba buhagaritse,imbunga nkoranyambaga zirimo Whtsaap ndetse na Telegram  kubera umutekano mucye uri muri iki gihugu.

Uburyo bwakoreshwaga mu gukoresha Whtsaap ndetse Telegram bwakuweho muri iki gihugu,ubu buryo ni nko koherezanya ubutumwa bugufi.

Ikinyamakuru Africanews cyanditse ko nyuma yo gufunga izi mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye basanzwe bazikoresha , barimo abanyamakuru,amatsinda y’abakurikira ibitangazamakuru n’abandi batandukanye batangiye gushinja guverinoma ya Afghanistan, kuniga ubwisanzure bwo  gutanga ibitekerezo.

Guverinoma ya Afganistan yo itanagaza ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo  hirindwe ko imitwe  y’abatalibani isanzwe ikora ibikorwa by’iterabwoba ,yakomeza kuzifashisha mu bikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano.

WhatsApp na Telegram ni zimwe mu mbuga nkoranyambaga zari zisanzwe zikoresha n’abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu,mu guhangana n’ubutegetsi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru inzego za leta zishinzwe itumanaho muri Afghanistan zemeje ko zamaze kwandikira ibigo bitandukanye bisanzwe bikoresha izi mbuga nkoranyambaga, ko zigiye gufungwa mu gihe kinga n’iminsi 20, kubera impamvu z’umutekano.Byongeye kandi  Minisitiri w’itumanaho Shahzad Aryobee nawe yari yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko ababishinzwe basabwe kureba uko bahagarika izi mbuga mu gihe cya vuba.

Abantu benshi muri iki gihugu barimo kwinubira iki cyemezo cyafashwe, nubwo leta yo ikomeza kuvuga ko cyafashwe ku mpamvu zo kubacungira umutekano.

Zigama Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *