Adjoba , Simpo S na Vero candy mu gihangano kigereranya COVID-19 n’ intambara ya 3 y’ isi

Mu ndirimbo yabo nshya ” COVID-19, abahanzi Adjoba Love na bagenzi be Simpo Sarvior ndetse na Vero candy bavuga ko uburyo Coronavirus ikomeje guhungabanya ubuzima bw’abantu batuye Isi ishobora kurusha intambara ya mbere  ndetse n’iya kabiri ubukana.

Ibi byashimagiwe n’ aba bahanzi  mu kiganiro na Celebzmagazine.com kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Kamena 2020 ubwo bavuze ati « Iki cyorezo ni Kabutindi kuko cyashoboye abiyitaga ibihangange ndetse batsinze izo ntambara zombi ».

Mu ndirimbo yabo bise “COVID-19”  bavuga ko ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere byose bisangiye akaga gashingiye ku ngaruka za coronavirus harimo gupfusha abantu benshi bakagombye guteza imbere ibihugu byabo.

Gutakaza imbaraga z’ abantu benshi bari bagishoboye gukora rero byatumye ubukungu bw’ isi buhungabana ku buryo ibarurishamibare ryerekana ko bizarushaho kuzahara.

COVID-19: Ingego y’Imari y’u Rwanda izibanda ku kuzahura ubukungu

Ubuhinzi n’ubworozi byagenewe miliyari 122.4Frw

Muri iki gihangano kandi aba bahanzi basanga rero abahanzi batuye isi yose bakwiriye guhaguruka bagasenyera umugozi umwe mu gushishikariza ababakurikira kwirinda iki cyorezo cyahungabanyije isi.

Ati «  Twabonye ibigeragezo byinshi ariko Covid-19 yo ni intambara y’ Isi ya Gatatu kuko irenze ubwenge bw muntu kuko nta mutin ta rukingo mbese ni umwanzi wateye isi utagaragara(ennemi invisible) ».

Kugeza ubu, ku rwego rw’ isi,  abamaze kwandura iki cyorezo ni 9,229,328 naho abamaze guhitanywa nacyo ni 475,151.

Gaston Rwaka & Jado Udahemuka/Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *