ADEPR: Ev. Niyibeshaho ari ku mavi ngo Mwiseneza Josiane azabe Miss Rwanda

Umuvugabutumwa Harerimana Steven bita ‘Niyibeshaho’ wo muri ADEPR, yatangaje ko akomeje amasengesho kugira ngo Mwiseneza Josiane yegukane ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Uyu muvugabutumwa w’imyaka 30, yabwiye Ikinyamakuru IBYISHIMO amasengesho akomeje gukora we na bagenzi be, ari ayo kugira ngo Mwiseneza Josiane azegukane ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Ati: “Uriya mukobwa nashyize ivi hasi musengera kuko muri inyuma biteye ubwoba. Inshuti zanjye ziransha intege ngo ndarushywa n’ubusa  ariko bazabibona ko ntasengera ubusa […]”

Ev.Harerimana yongeyeho ko abona ukuza kwa Josiane muri Miss Rwanda nk’isomo rikomeye Imana ije guha abagize akanama nkemurampaka ndetse ko bikazakuraho ikinyoma cyakunze kuvugwa muri iri rushanwa.

Ati :” Uriya mukobwa nkimubona nahise mbona ko Imana hari isomo ije gutanga muri Miss Rwanda kuko nta muntu warufite kubivugaho. Hari ibintu aje kuvugurura, aje nk’isomo rinini ku bayoboye akanama nkemurampaka kandi aje gukura ikinyoma mubategura Miss Rwanda…

Niba wabibonye aje imbere y’abagize akanama nkemurampaka ngo bamubaze ibibazo, urusaku rwitambitse ntiyabasha gusubiza. Abagize akanama nkemurampaka basabye imbabazi abafana be ngo babashe gutuza ariko biranga kugeza ubwo we abibasabye birakunda […] icyo cyerekana ko uriya mwana afite imbaraga cyane.”

Harerimana Steven asanga mu gihe Mwiseneza Josiane yaramuka atabaye Miss Rwanda , bizaba ari akaga gakomeye kageretseho n’amarira.

Ati : “Nasomye ibitekerezo bigera kuri miliyoni ebyiri ku mbuga nkoranyambaga nsanga abantu bose bavuga umuntu umwe. Ibyo hari icyo byerekana […] Mu gihe Miss Josiane yaba atabaye Miss Rwanda byaba ari umuborogo mu gihugu, abantu bari barahabye kubera igikorwa cya Miss, ubu rero tubonye amahirwe yo kwerekana ko ukuri kuri muri Miss Rwanda cyangwa ntako.”

Umuvugabutumwa Harerimana Steven asengera mu Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Nyarugenge .

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye Mwiseneza ku mbuga nkoranyambaga. Muri bo harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Ushinzwe Iterambere ry’abaturage Dr Mukabaramba Alvera, uherutse kwandika kuri Twitter ati “Tumutore’ n’abandi.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki 5 Mutarama 2019, Mwiseneza Josiane yatambutse muri 20 bahawe amahirwe yo gukomeza guhatanira ikamba. Kuwa 13 Mutarama 2019 azerekeza mu mwiherero uzatorerwamo Miss Rwanda n’ibisonga bye. Hazajya habaho guhatana haba mu bijyanye na siporo, kugaragaza impano, ubwiza bufite intego n’ibindi bazahabwa n’akanama nkemurampaka. Hazanitabwa ku itora ryo kuri internet, ndetse abahatana bazaba bashobora kuvuganira mugenzi wabo.

Ev.Harerimana wo muri ADEPR akomeje amasengesho ngo Mwiseneza Josiane azabe Miss Rwanda 2019.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *