ACP Sam Karemera wahoze ayobora IPRC Gishari yitabye Imana

Amakuru dukesha ishuri rya IPRC Gishari riherereye mu ntara y’Uburasirazuba, aremeza ko ACP (Rtd) Sam Karemera wahoze ayobora iri shuri yitabye Imana.

Itangazo ryashyizwe kuri twitter na IPRC Gishari.

Aya makuru yemeza ko ACP (Rtd) Sam KAREMERA yasinziriye kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019 ahagana saa cyenda zo mu rukerera (3:00 a.m).

Nubwo iri tangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ritagaragaza icyateye uru rupfu, ubuyobozu bw’ishuri n’abanyeshuri muri rusange bifatanyije n’umuryango wa ACP (Rtd) Sam Karemera mu kababaro.

Iri shuri rya gipolisi, ryatangaje ko imihango yo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera izaba kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mutarama 2019 mu irimbi rya Rusororo saa 17:00

GAHUNDA YO GUHEREKEZA SAM KAREMERA kuwa kane tariki 10/01/2019

Saa 8:00 Kuvana Umubiri kuri Faisal

Saa 10:00 Gusezera iwe mu rugo Kimironko-bibare

Saa 12:00 kumusezera mu rusengero rwa EAR Paroisse ya Kimironko

Saa 17:00 :Gushyingura mu irimbi rya Rusororo

Mu mpera za Gashyantare 2017, ACP (Rtd) Sam Karemera yari mu bapolisi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, nk’uko bikubiye mu iteka rya Perezida N° 42/01 ryo ku wa 17/02/2017, rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba Komiseri, ba Ofisiye Bakuru na ba Ofisiye Bato ba Polisi y’u Rwanda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *