Abo Callixte Sankara yashyize mu majwi bamuhanga inkunga mu gusenya umutekano w’u Rwanda bamwigaramye

Ni nyuma yo  ku munsi w’ejo taliki 23 Gicurasi 2019 ,ubwo Nsabimana Callixye Sankara  yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kakiru, kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha 16 yari akurikiranweho maze akaza kumvikanisha ko hari abamuteraga ingabo mu bitugu bo muri Uganda n’u Buhinde ariko ntibabyemera .

Igihugu cya Uganda n’u Burundi byagize...

Nyuma yo kumva aya makuru ,Igihugu cya Uganda cyasubije ku makuru yahishuwe na Nsabimana Calixte Sankara wemereye ubutabera bw’u Rwanda ko Brigadier Abel Kandiho ukuriye urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda yahaga ubufasha

Sankara utarigeze ugura Urukiko na gato yewe yanasabye imbabazi ku byaba aregwa, yanakomeje ashimangirako  ko umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu ngo baganiriye ku buryo bahuza inyeshyamba za FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye ibikorwa mu bitero ku Rwanda. Ibi  byari ukumufasha kubonana na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda.

Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sande Charles akamufasha nk’incuti ya Brig. Gen. Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kwasabwaga kuraboneka.Muri Werurwe kandi bamwe mu bayobozi ba FLN barimo Sinayobye Barnabé bagiye muri Uganda gusaba inkunga ya gisirikare n’ubuvugizi muri dipolomasi kugira ngo batere u Rwanda.

Bajya muri Uganda ngo ni nyuma y’uko Nsabimana yari yasabye guhura na Kandiho arabihabwa, ku buryo abayobozi ba FLN bagiye muri Uganda bakabonana na Colonel woherejwe na Kandiho, bamugezaho ibyifuzo byabo nk’uko Nsabimana yari yabisabye.

Ibyo ngo Nsabimana na bagenzi be babikoze bagamije kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe kugirira nabi Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brigadier Richard Karemire yavuze ko ibikubiye mu makuru Sankara yashyize ahagaragara bikwiye kuganirwaho binyuze mu buryo bwa Diplomasi.

Ati” Twahisemo inzira ya diploamasi kugira ngo twige kuri icyo kibazo. Dufite inzira ya Diplomasi dushobora kuganiriramo kuri icyo kibazo ndetse n’ibindi.”

Ku ruhande rw’u Burundi, umwe mu bayobozi bakomeye muri iki gihugu utifujwe ko amazina ye atangazwa na ChimpReports, yavuze ko Major Bertin Sankara yashyize mu majwi nta we mu Burundi bazi.

Ati” Nta muntu witwa Major Bertin dufite ndetse nta n’uwo twigeze. Uyu muntu ntawe tuzi. Bishoboke ko Abanyarwanda ari bo bakubwira uwo ari we. Twe ntawe tuzi. ”Twabibutsa ko umwanzuro w’urubanza rwa Nsabimana Calixte Sankara uzasomwa ku wa 28 Gicurasi uyu mwaka

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *