Abiga mu Ingenzi International Music School bashyiriweho uburyo bwo gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda hazanwa n’abarimu mpuzamahanga

Ishuri Ingenzi international music school riherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko ryabyiruye ibyamamare banyuranye muri muziki nyarwanda,kwiyandikisha birakomeje abahiga bashyiriweho uburyo bwo gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda.

Ingenzi international music school bafite amasomo mu mashami akurikira  ismami rya muzika,indimi,computer no gutunganya amajwi n’amashusho (audio and video).

Akarusho bafite abarimu  b’inzobere bo kurwego mpuzamahanga baturuka mu Rwanda no hanze yarwo. Kubera ubudasa bw’iki kigo umunyeshuri uhiga akomereza amasomo hanze y’u Rwanda mu kurushaho kongera ubumenyi.

Muri iki kigo  hacumbikirwa abana barangije amashuri abanza,ikiciro rusange,abarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza.

Kwiyandikisha birakomeje, abakeneye kuhiga bifashishe telephone 0788841107. Si ibyo gusa kuko n’abashaka kugura no kugurisha ibyuma bya muzika ndetse n’abafite ibyapfuye bifuza gukoresha nabo batekerejweho babagana.

Iri shuri Ingenzi international music school ryatangiye 2003 hagamijwe guhugura mu buhanzi,ubugeni no gutanga service y’ikitegererezo mu Rwanda ndetse no mu biyaga bigari.

Iri shuri ryabyiruye abahanzi  batandukanye n’abacuranzi bamenyekanye mu Rwanda barimo Seburikoko ukunzwe (mu ikinamico, Comedy na film),Tonzi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana na Senderi International Hit wiyita umwami wa Afrobeat mu Rwanda n’abandi.

Ushobora no gukurikira amasomo yabo kuri Youtube

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *