Abazitabira igitaramo kizaririmbamo NE-YO bahangayikishijwe nuko babujijwe kuzamufata amafoto

Ubuyobozi bwa EAP iri gutegura igitaramo Ne yo azaririmbamo bwatangaje ko ibitangazamakuru byifuza kuzakurikirana iki gitaramo nta cyemerewe gufata amashusho n’amafoto mu buryo bwo kuyatangaza kuko byose byemewe gufatwa n’umuntu NE-Yo azaba yizaniye akabisangiza abari gutegura igitaramo ari nabo bazahita babiha abanyamakuru.

Image result for neyo

Nyuma yo gutangaza ibi bamwe mu rubyiruko rwitegura kwitabira iki gitaramo kizaba kuri uyu wagatandatu tariki 07/09 ruvugako ruhangayikishhijwe nuko mu gihe itangazamakuru ritemerewe nabo batazemererwa gufata ayo mafoto yicyo cyamamare

abaganiriye na Celebzmagazine bagize bati” twebwe twari kuzajyamo ngo dufate amafoto yicyo cyamamare wenda azatubere urwibutso gusa niba itangazamakuru ryabujijwe natwe ntituzabyemererwa ubwo rero umwimerere nubwiza bwibyo twari kuzajya kureba birasa n’ibicika amazi

bongera ho ko ibiciro biri hejuru bakagombye kwemererwa kuzafotora bagize bati” ibaze nawe nkubu Kwinjira mu musangiro no mu gitaramo cya Ne-Yo, ku meza y’abantu 10 ni ukwishyura $1200, hari itike y’abantu babiri bashobora kwishyura ibihumbu 230 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se ibihumbi 130 ku muntu umwe. ikindi kandi Kwinjira mu gitaramo gusa mu myanya y’icyubahiro ni amafaranga ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 25 Frw, n’ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe na bitatu ku banyeshuri , ibi byakagombye guhabwa agaciro maze bakatwemera gufata amafoto”.

Uretse NE YO Uzatarama azaba afatanije n’abanyarwanda barimo Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, Charly & Nina, Bruce Melodie na Riderman.

Eric TWAHIRWA




One thought on “Abazitabira igitaramo kizaririmbamo NE-YO bahangayikishijwe nuko babujijwe kuzamufata amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *