Abayeho nabi nyuma yo gukurwa ku rutonde rwabagomba gufashwa na VUP

TEGEJO ELIAZAR atuye mu mudugudu wa Nyakariba, akagari ka Kivumu ho mu murenge wa Gashaki arasaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ko bwamugoboka akavanwa mu mibereho mibi abayemo nyuma yo gukurwa ku rutonde rwabahabwaga amafranga ya VUP.

Image result for MUSANZE

Uyu muturage atuye mu nzu igaragara ko ishaje abamo wenyine nta bindi bikoresho by’ibanze byo mu nzu twasanzemo, mu bigaragara amashyiga aherereye mu nzu, nta muriro aheruka.

Tegejo avuga ko nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abagerwagaho na gahunda ya VUP ubuzima n’imibereho bye byamugoye yagize ati bakimara kumvana ku rutonde rwa VUP ubuzima bwambereye ihurizo nta muntu tubana ndya gake mu cyumweru gusa nta kundi mbona byagenda uretse gufashwa

Abaturanyi ba Tegejo barasaba ubuyobozi ko bamugoboka akavanwa muri ubu buzima bumugoye abayemo ,,bagize bati” ubushobozi bwacu ntacyo bwamumarira uretse ubuyobozi bubyemeye bukamufasha kwivana muri ubu buzima abayemo”.

Image result for UWAMARIYA MARIE CLAIRE

UWAMARIYA MARIE CLAIRE, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage  avuga ko iki kibazo baragishakira umuti .Yagize ati” yego koko kuri ubu gahunda yo kwinjiza abantu muri vup isa nkaho yarangiye gusa nk’akarere turasha uko icyo kibazo twagikemura”

Gahunda ya VUP yatangiye mu karere ka Musanze mu mwaka wa 2008 intego nyamukuru niyo kuzamura ubuzima b’abaturage cyane cyane abatishoboye

 

Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *