Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, abategetsi b’ibihugu bya Afurika babaye aba mbere batangaje ubutumwa bwihanganisha Abarundi mu gihe cy’akababaro barimo.
Ubu ni ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter.
Bwana Nkurunziza ‘yaryamiye ukuboko kw’abagabo’ kuwa mbere nimugoroba nk’uko byatangajwe ejo kuwa kabiri nimugoroba na guverinoma, yari afite imyaka 55, guverinoma ivuga ko yazize guhagarara k’umutima.
Nyuma y’amasaha macye iyi nkuru itangajwe,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Abarundi ndetse n’umuryango wa Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi witabye Imana ku wa mbere tariki ya 08 Kamena 2020.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Perezida Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma n’iryanjye bwite, nohereje ubutumwa bwacu bwihaganisha Leta n’Abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Ubu butumwa kandi bugenewe umuryango wa Perezida. Imana ibahe umugisha”.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kenya nibyo byatangaje bwa mbere ubutumwa bwo gufata Abarundi mu mugongo.
Ubutumwa bwa Perezida Kenyatta buvuga ko Bwana Nkurunziza “yakoreye igihugu cye by’ikirenga, akoresha umuhate mu kubaka amahoro mu gihugu cye no mu karere”.
Uwakurikiyeho ni Perezida John Magufuli wa Tanzania wavuze ko “yatunguwe cyane no kumva amakuru y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza”.
Bwana Magufuli yagize ati: “Ndamwibuka mu muhate we wo guharanira amahoro, amajyambere na demokarasi”.
Dr John Magufuli✔@MagufuliJP
Nimeshtushwa na taarifa za kifo cha Rais wa Burundi, Mhe. Pierre Nkurunziza. Nitamkumbuka kwa uongozi wake imara na juhudi zake za kupigania amani, maendeleo na kuruhusu demokrasia. Kwa niaba ya Serikali na Watanzania nawapa pole familia na Warundi wote. Mungu amweke mahali pema.
At this time of great pain & loss,the Government and people of Nigeria as well as myself, express our deepest condolences to the Government and people of Burundi. Our thoughts & prayers also go out to the family of the President. May God grant them the fortitude to bear the loss
Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, uheruka kugenderera u Burundi mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2019, byatangaje ubutumwa bw’Abanyecongo na we bwite bwo kwihanganisha Abarundi.
Abandi bategetsi b’ibihugu nka Macky Sall wa Senegal, Mohamed Farmaajo wa Somalia, Abiy Ahmed wa Ethioppia, Muhammadu Buhari wa Nigeria nabo batangaje ubutumwa nk’ubu bwo gukomeza Abarundi.
Par la présente, j’adresse mes sincères condoléances au gvnt et au peuple de la Rque du Burundi. Au nom des Citoyens de la Rque fédérale de Somalie et en mon nom propre, nous déplorons le décès de S.E. Pierre Nkurunziza. Il était un grand ami et allié de la #Somalie.
Liberat Mpfumukeko umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba na Moussa Faki Mahamat perezida wa komisiyo y’ubumwe bwa Afurika nabo batangaje ubutumwa nk’ubu.
Kwihanganisha Abarundi n’umuryango wa Bwana Nkurunziza kandi byakozwe na Bwana Pierre Buyoya wabaye umukuru w’igihugu mu Burundi, utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Yagize ati: “…Kugenda kwe kubaye mu gihe cyo gusimburana k’ubutegetsi, uko gusimburana gukomeze mu kubahiriza ituze n’itegeko”.
Hagenimana Thierry
Bana natwe tugususurutse umenye