“Abasore kumurika imideli mu Rwanda ntibigafatwe nko kugusha ishyano”Shahidi Christian 

Shahidi Christian uzwi ku izina Model -Mika- Christian mu mwuga wo kumurika imideli, ahinyuza amakuru y’abavuga ko nta musore ukwiye kumurika imideli (Ni ukugwisha ishyano)ngo ni umwuga nk’indi itunze abayikora ikaninjiriza igihugu mu misoro.

Shahidi Christian uzwi ku izina Model -Mika- Christian ni umusore uvuka mu mujyi wa Kigali ahitwa i Nyamirambo mu muryango w’abana 7 akaba uwakane. Model -Mika- Christian afite imyaka 20 indeshyo m1 na 741cm apima ibiro 66.

Atangira avuga uko yinjiye mu mwuga wo kumurika imideli n’icyo bimaze kumugezaho. Ati”Nakuze nkunda gukina umupira w’amaguru(football),ariko nkakunda kumva n’amakuru y’abahanzi n’Abanyamideli.Uko iminsi yicuma niko nabonaga mukuru wanjye yambara imyambaro itandukanye abantu bakamubwira ko aberwa bikantera kubikunda.Naje kujya ncunga adahari nkambara imyambaro ye abambona bakabwira ko mberwa ndetse bakansaba kwinjira mu mwuga wo kumurika imideli.”

Christian byabanje kumugora ariko abigeraho. Ati”Niga mu mwaka wa kabiri amashuri yisumbuye nasabye kwinjira muri Agency bambwira ko mbishoboye,nyuma nafashe igihe cyo kwitekerezaho mbona ko ngomba gukora umwuga wo kumurika imideli nyivamo nkomereza muri Mika Fashion Model Management,mbese bamfashije kugera kunzozi nakuranye.Ubu meze neza amafaranga nkorera amfasha kwinezeza no gukemura ibibazo bitandukanye.”

Yahamirije Celebzmagazine.com ko abatekereza ko abasore kumurika imideli mu Rwanda ari ukugwisha ishyano intekerezo zikwiriye guhinduka. Ati” Abantu benshi bumva ko kumurika imideli bikorwa n’abana batagira uburere bitewe n’imyambarire bambara itandukanye baba bamamaza bakumva ko ibyo bintu bakora ari ukwitesha agaciro gusa ngo biba ari akazi kabatunze.”

Yakomeje avuga ko byatangiye ababyeyi be bamwamagana batabyumva gusa ngo uko iminsi yicuma baje kubyumva baramushyigikiye. Yasoje agira inama urubyiruko bifuza kwinjira mu mwuga wo kumurika imideli ko bakwiye kujya babanza kubitekerezaho kandi bakabikora nk’umwuga ubatunze bafite intego.

Model -Mika- Christian kuri Social Media instagram ni Model -Mika- Christian Facebook ni Christian Decloss.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *