Abasirikare ba Uganda baryamiye amajanja ku mupaka wa Congo

Nyuma y’amakuru avuga ko inyeshyamba za ADF/Nalu zaba zirimo kwinjira ku butaka bwa Uganda, ubu Leta yashyize abasirikare (UPDF) benshi ku mupaka w’iki gihugu na Uganda.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wungirije  w’igisirikare cya Uganda,  Lt Col  Deo Akiiki, aho ashimangira ko abashinzwe umutekano bashyizwe ku mupaka mu rwego rwo kwirinda ko izi nyeshyamba zavogera ubutaka bwabo.

Yagize ati “Twashyize amatsinda y’anashinzwe umutekano mu byaro byegereye umupaka, bazadufasha kubona amakuru y’ibihabera”.

Bibaye mu gihe hari amakuru yavugaga ko hari abaturage bo mu Karere ka Kasese barimo kwinjira mu nyeshyamba za ADF ku bwinshi, abandi ngo bakinjiramo bavuye muri Tanzania.

Nk’uko bitangazwa na Dailymonitor, ngo abaturage bashaka kwinjira muri ADF bakirirwa ahitwa Bunagana mu Karere ka Kisoro, Mpondwe muri Kasese na  Busunga muri Bundibugyo, bakajyanwa mu myitozo ya gisirikare muri Congo.

Inyeshyamba za ADF/Nalu zitavuga rumwe na Leta ya Museveni zimaze imyaka isaga 20 zirwanira mu mashyamba ya Congo, aho zishinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’ubwicanyi zikorera abaturage bo mu gace ka Beni, muri Congo.

 

 Munezero Janvier/Celebz




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *