Kigali-Abasiganwa mu kwiruka no gutera Ingasire barahatanira itike ya shampiyona y’Isi

Ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri RAF ryateguye irushanwa ry’abasiganywa n’abatera Ingasire mu buryo bwo gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi izabera Doha muri Qatar muri Nzeri uyu mwaka.

Abahatana bazahurira kuri sitade Amahoro ku I saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu bavuye mu makipe yose asanzwe agize ishyirahamwe ry’uyu mukino.

Iri rushanwa rikazaba mu bagabo no mu bagore,aho bose bazahatana mu ntera ingana na metero 100 , 200, 400, 800, 1,500, 5,000 ndetse na metero 10,000, ndetse habe no guhatana mu gutera ingasire ku mpande zose, naho mu cyicro cy’ingimbi n’abangavu bakazasiganwa muri metero 100, 200, 400, 800 naho banarushanwe gutera ingasire.

Ubanza Esther Chesang Kakuri , hagati Nyirarukundo Salome na Marthe Yankurije muri Kigali Peace Marathon 2018.

Iri rushanwa kandi ryateguwe mu rwego rwo gushaka impano z’abana mu mikin ngororamubiri ndetse no kumenya abakinnyi bazahagararira u Rwanda.

Abazitwara neza muri iri rushanwa ry’igihugu bazatsindira itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere, harimo na shampiyona y’isi.

Shampiyona y’isi umwaka ushize u Rwanda rwari rwahagarariwe na Hakizimana John, Gakuru David, Hitimana Noel na Murenzi Emmanuel, ariko bose bataha amara masa nta mudali.

 

Uwase A Bora Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *