Abarundi ntibavuga rumwe ku iyimurwa ry’umurwa mukuru

Mu gihe Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo  kugira Gitega umurwa mukuru mu bya politike, Bujumbura igasigara ari  umujyi w’ubukungu, Abarundi ubwabo  ntibabivugaho rumwe.

Image result for gitega

Kwemeza Gitega nk’umurwa mukuru w’u Burundi ntibivugwaho rumwe.

Kuva muri Mutarama 2019, Minisiteri eshanu zizavanwa i Bujumbura zijyanwe i Gitega, aho zizahasanga Sena imaze iminsi ihimuriwe.

Intumwa za Rubanda mu Burundi zisanga igitekerezo cyo kugira Gitega umurwa mukuru w’ ubutegetsi bw’ u Burundi kije mbere y’ igihe kuko Gitega itariyubaka mu bijyanye n’ ibikorwaremezo nk’ uko byemezwa na Perezida w’ umutwe w’ abadepite Pascal Nyabenda.

Si Perezida w’ Abadepite gusa uvuga ko Gitega itarategurwa bihagije kuko na depite Fabien Banciryanino avuga ko kwimura umurwa mukuru w’ ubutegetsi bidakwiye gukorwa bwangu kuko u Burundi bwakwisanga burimo kwaka abaturage amafaranga yo kubaka umujyi wa Gitega.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho mu mwaka wa 2007, Perezida Nkurunziza avuze ko Gitega izagirwa umurwa mukuru.

Gusa ngo kuva mu myaka 11 Nkurunziza avuze ibi, nta kigeze gikorwa muri Gitega kigaragaza ko yagombaga kuba umurwa mukuru mu bya politike.

Radio mpuzamahanga y’abafaransa, RFI, ivuga ko kugeza ubu Gitega ukiri mu mujyi mito kuko utuwe n’abaturage ibihumbi 30 gusa, ukaba nta nganda ugira, amahoteli make, amaresitora n’inzu zo gukodesha bikaba ari bike.

Bujumbura ubu ituwe n’abaturage miliyoni 1.2, ni umujyi wagize iterambere nyuma y’aho abakoloni b’Abadage bageze muri aka karere mu mwaka w’1889.

Ibi bikiyongeraho ko hafashwe icyo cyemezo cyo guhita bimura izi minisiteri mu gihe ibikoresho zakoreshaga byose bitarategurwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakomeje kwibaza impamvu mu gihe cyashize, Perezida Nkurunziza yubakishishije ibiro bya Perezida ku kayabo k’amadorali mu Mujyi wa Bujumbura, mu gihe yari azi neza ko agiye kwimura umurwa mukuru.

Na none abasesengura ibintu n’abakurikiranira hafi ibibera  mu Burundi, ntibumva ko kuba umujyi wa Bujumbura uri iruhande kandi ku kiyaga cya Tanganyika byaba urwitwazo rwo kwimura umurwa mukuru ku mpamvu z’umutekano.

Bavuga ko igihugu kirinzwe neza, bityo ibyo kitabyitwaza cyane ko hari ibihugu byinshi bifite imirwa mikuru ku nkenegero z’inzuzi n’imipaka. Ingero zitangwa ni nk’umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Brazaville, umurwa mukuru wa Congo bihana imbibi, aho ibyo bihugug bihana imipaka ku ruzi rwa Congo.

Abasesengura ibintu bavuga ko kuva haburizwamo igikorwa cyo guhirika ku butegetsi Perezida Petero Nkurunziza kuya 13 Gicurasi 2015, ubwo yari mu nama muri Tanzaniya, akagaruka igitaraganya mu Burundi agahita aboneza i Gitega mu gace avukamo, aribwo habaye ishimangirwa ry’ igitekerezo cyo kwimura umurwa mukuru w’u Burundi.

Gitega yahoze ari icyicaro cy’ubwami mu Burundi kugeza aho buhirikiwe mu 1966. Mu mpera za 2018, Perezida Nkurunziza yatangaje ko agiye gushyira mu bikorwa isezerano yatanze mu w’2007 ryo gusubiza Gitega ikongera kugira sitati ya politiki.

Nyuma y’intambara ya mbere y’isi, Bujumbura yagizwe icyicaro cy’abakoloni b’Abibiligi, hitwa Usumbura. Mu w’1962 u Burundi bubonye ubwigenge iri zina ryaje guhindurwa riva kuri Usumbura ryitwa Bujumbura .

Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, Bujumbura yakomeje kuba agace karangwamo imirwano hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ukaba ukiri mu Mijyi itaratera imbere.

 

Nyampeta Abdou–Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *