Abaririmba biyambitse ubusa n’abasakaza amafoto y’urukozasoni  byakumiriwe Uganda byakiranywe yombi i Kigali

Nyuma y’uko ministri  muri Uganda, Rose Akol, ategetse abapolisi kujya bafata ababyina bambaye ubusa mu tubari, mu tubyiniro no mu bimansuro nanone bakaba bahagurukiye abasakaza amafoto y’urukozasoni kuri za internet,henshi iKigali byahawe icumbi by’akarusho mu mujyi wa Musanze ho ntibatinya kubyina bambaye ubusa buriburi.

Related image

Imbyino z’Ibimansore zimenyerewe cyane Uganda

Ibi ministiri Akol yabitegekeye mu nama yari iyobowe n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Rebecca Kadaga, Akol akaba yarategetse ko polisi yajya ifata ababyina bamabaye ubusa mu ruhame ikabafunga.

Kubyina bamabye ubusa bisa ni ibyari bimaze kuba umuco cyane cyane mu bimansuro byo muri Kampala no mu mijyi yindi ikomeye muri Uganda.

Ministri Akol yagize ati : “ Hari utubari tumwe na tumwe muri Kampala mu duce twa Ntinda tuba dufite abagore n’abakobwa babyina bambaye ubusa. Polisi igomba guhagarika ibi bintu. Niba hari ubufasha mwumva ministeri yabaha yabubaha ariko uriya muco ugacika”

Image result for ibimansoro

Kubyina bambaye ubusa muri Kampala ni umuco mubi ukunze kugarukwaho n’abayobozi batandukanye basaba ko wacika aho nko muri 2003 uwitwa Emmanuel Cardinal Wamala yigeze kuvuga ko abagande babyina bambaye ubusa bameze nk’abasazi ngo iyo umuntu atangiye kubaho nta soni agira aba yabaye umurwayi wo mu mutwe.

Image result for Uganda night club dance

Emmannuel yagize ati : Tugomba kurwanya umuco wo kutagira isono. Mfite ubwoba ko n’abantu bemera ko biriya bikorwa barena nabi bamaze kuba abarwayi bo mu mutwe. Sibo bonyine kandi babaye abarwayi bo mu mutwe kuko n’abafana babo, ababareba nabo bamaze kurwara kandi bakeneye ubufasha”

Uretse kwamagana ababyina bambaye ubusa,nanone leta ya Uganda yahagurukiye ibyamamare basakaza amafoto y’urukozasoni.

Nyuma yo gukumirwa iyi mirimo yimukiye  mu mijyi y’u Rwanda Kigali,Rubavu hamwe mu tubari Musanze ho ntibatinya no gukorera imibonano kurubyiniro mu ruhame.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda tariki 30 Kamena 2016 yahuje inzego zitandukanye, bamwe mu badepite basabye ko ibyitwa Ibimansuro byafungwa ngo kuko bidahesha isura nziza igihugu.

Kuva taliki 2 -6 Mata 2018 abanyamakuru bari mu mahugurwa ya Genda mu mujyi wa Musanze yari yanitabiriwe n’umunyamakuru wa Celebzmagazine.com mu gihe cy’ijoro nabagezi be basohokeye muri kamwe mu tubari two mu mujyi batungurwa no kubona akabari kabyinwamo n’abakobwa bambara ubusa buriburi yewe ntibatinye no gusambanira kurubyiniro (Kwinyaza).

Aka kabari karindwa n’abasore b’ibigango umunyamakuru yashatse gufotora baramubuza hafi ndetse yo kumurwanya. Bukeye umunyamakuru yabajije iby’aya makuru  abaturage bamubwira ko ari ibisanzwe ndetse badasiba gufunga nyirikabari akongera agafungurwa.

Image result for Uganda night club dance

Uretse muri Musanze mu tubari twinshi duhenze (VIP) two mu mujyi wa Kigali cyane cyane nk’utw’i Remera, Nyamirambo, Nyabugogo n’ahandi, usanga guhera saa tanu z’ijoro kuzamura hari abakobwa baba bari kutubyiniramo ikimansuro bambaye ubusa cyangwa imyenda y’urukozasoni kugira ngo babone ikibatunga.

Abaganiriye na Celebzmagazine,Mzee Robert Gabriel yavuze ko byakomotse Uganda.Ati”Nawe uzagenzure imirimo byinshi ikorerwa mu Rwanda iyobowe n’Abagande.Utubari dukunzwe i Kigali banyiratwo ni Abagande ntakabuza rero ibikunzwe iwabo bagomba nokubisangiza Abanyarwanda.”

Image result for ibimansoro

No mu Rwanda imbyino z’Ibimansoro zahawe ikaze

Si ibimansoro gusa bitavugwaho rumwe ikindi giteye inkeke ni irushanwa ry’abakobwa n’abagore badasiba gusakaza isi amafoto yabo y’urukozasoni.Bibazwe nde?

Image result for ibimansoro

Ni inshingano z’ababyeyi,abarezi na Leta gukumira ubi bikorwa bamwe bitako bidakwiye nubwo hari abishima ko ari imirimo nk’indi itanga amafaranga.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *