Abapasiteri bigisha bagamije impinduka batandukanye n’ abanyamatangazo

Pasiteri Canisius Karagire asanga abapasiteri cyangwa abigisha  bahindura ubuzima bw’ intama baragiye batandukanye kure  n’ abagenzi babo bahinduye ubutumwa bwiza mu matangazo asanzwe basoma ubundi bagatahana indamu n’ ayandi maronko.

Akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Facebook yagize ati” TRANSFORMER PASTOR & PREACHERS THEIR NOT INFORMER” dukenekereje mu Kinyarwanda yashatse kuvuga ko abapasiteri bahindura ubuzima bw’ abantu batandukanye 100% n’ abandi bigisha ubundi ibyo bavuze bikaba amasigariracyicaro.

Pr. Canisius Karagire yashimangiye iyi ntero mu gihe abona harimo bamwe mu bashumba bataye umurungo ariko hari  n’ abagenzi babo batigeze banawugira ahubwo bajya aho bigiye bigatuma umukumbi baragiye usigara mu girahiro.

Mu kiganiro twagiranye yagize ati” Abashumba bazi icyo bakora bagereranywa n’ abantu badafite ubwoba kandi biyemeje kuba barengera ingaruka z’ ibikorwa byabo byiza bigamije ahanini gutabara ubugingo bw’ abantu ariko ku mperuka bakazabona ingororano y’ Uwiteka”.

Yakomeje kandi asobanura ko aba bapasiteri bitwa Informers Pastors batajya bemera kwikorera imitwaro kuko batinyira ubuzuma bwabo ngo ntabwo ari ingabo zatojwe urugamba.

Ku ruhande rumwe, gukunda byimazeyo ubuzima bwiza kandi bworoshye, iraha , irari ry’ umubiri, amaronko ni bimwe mu biranga abo twavuze ruguru muri iyi nyandiko(Informers Pastors ).

Isesengura rya Pr. Karagire kuri iyi ngingo rigaragaza ko aba biyita abashumba bigisha ijambo ry’ Imana nk’ amatangazo bahora bahangayikishijwe no kwibonera amaramuko ariko ibyo kwizera babihoza ku munwa gusa bigatuma kenshi n’ intama baragiye zizimiye kuko nta kwizera baba bifitemo.

Ku rundi ruhande, Abapasiteri bigisa bagamije ko intama baragiye zitazimira ahubwo zikabona ubugingo bw’ iteka bahorana imitwaro yazo kandi bafatwa nk’ ibyihebe cyangwa abakinnyi b’ urusimbi kuko ntibatinya no gusheta ibyo bafite bizera kuzabona menshi batitaye ku gihombo.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *