Abanyarwanda barasabwa kuba baretse kujya Uganda

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye n’umuseke.com dukesha iyi nkuru  yavuze ko  n’ubwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano arimo ingingo y’uko ibihugu bisubukura ibikorwa byo guhahirana, ngo ntibivuze ko Abanyarwanda bagomba gutangira kujyayo. Ngo babe baretse abahafungiwe bitanyuze mu mategeko babanze bafungurwe.

Museveni na Kagame

Nduhungirehe avuga ko n’ubwo amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu i Luanda muri Angola agamije gusubiza ibintu mu buryo, ngo ikiza kurushaho ni uko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo avuga ko budakurikije amategeko babanza bagafungurwa.

Ibi ngo byatuma n’abandi Banyarwanda babona ko ibintu byasubiye mu buryo bakajya muri Uganda nta nkomyi bagakora imirimo yabo itandukanye.

Nduhungirehe yabwiye umuseke ati ati“None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”

Mu byo bumvikanye ejo ubwo bari i Luanda abayobozi b’ibihugu byombi (Uganda na Rwanda) harimo “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi”, harimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *