Abanyamahanga bakanguriwe kuza kwiga mu Rwanda muri gahunda yiswe “Study In Rwanda”

Ni mu biganiro bitandukanye Abahagarariye za Kaminuza  zitandukanye mu Rwanda bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 11 Kamena 2019 muri Serena Hotel maze bagaruka cyane gushishikariuza abanyeshuri  bo hanze y’u Rwanda kuza kwiga mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

 

Muri gahunda ya Study in Rwanda Abayobozi batandukanye muri za Kaminuza  kubagezaho gahunda yo gukangurira  abanyamahanga gushira imari mu burezi bwo mu Rwanda, abarimu n’abanyeshuri mpuzamahanga bakaza gukorera muri Kaminuz zo mu Rwanda.

Abarimu batanze ikiganiro bavuga ko zimwe mu mpamvu zatuma abanyamahanga baza kwigisha cyangwa kwiga mu Rwanda ari uko ngo ari igihugu gitekanye, gisukuye, gifite abaturage bagira urugwiro, gisurwa cyane na ba mukerarugendo , gifite ikirere kirimo amahumbezi, gifite murandasi yihuta n’ibindi.

Nyuma yo gusobanura ibyo byose abanyamakuru babajije icyo abahagarariye ziriya Kaminuza bavuga ku ngingo zitandukanye zirimo iy’uko abakire cyangwa abandi banyapolitiki bohereza abana babo kwiga hanze kandi mu  Rwanda naho hari za Kaminuza.

Prof Tombola avuga kuba umuntu yajya kwiga ubumenyi bw’isi cyangwa ikindi muri Kaminuza zo hanze zihenze bitavuze ko ubwo bumenyi bw’isi yigayo buruta ubumenyi bw’isi undi yigira muri Kaminuza yo mu Rwanda gusa ngo bitandukanira ko umwe afite amafaranga menshi undi ntayagire.

Ati:“ Umukire ashobora gutanga amafaranga ye menshi mu mashuri y’umwana we hanze kuko ayafite ariko ugasanga amasomo umwana we yiga ntaho ataniye nayo uwiga mu Rwanda.”

Ikindi kerekana ko mu Rwanda hari ireme ry’uburezi kandi rubungabunzwe ni uko hari Inama nkuru y’uburezi(High Education Council) ngo ikaba ari urwego  rutuma hagize urengera agatandukira amahame agena uburezi bufite ireme.

Gahunda yiswe Study in Rwanda rero twavugako  igamije kureshya za Kaminuza zo mu mahanga gushora mu Rwanda.iyi gahunda  iri gukorwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB), Ikigo cy’igihugu cy’uburezi( REB) Open University, Carnegie Melon Un, African Leadership University(ALU)  U.G.H.E.(University of Global Health Equity), African Institute of Mathematical Studies,Kaminuza y’u Rwanda n’izindi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *